English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kicukiro: Poste de Santé zihangayikishijwe n’ibura ry’imiti ya Malariya.

Abayobozi b’amavuriro y’ibanze (Poste de santé) mu Karere ka Kicukiro bagaragarije Abasenateri ibibazo bahura na byo mu gutanga serivisi ku barwayi ba Malariya, bavuga ko bahabwa imiti n’ibikoresho bike, bigatuma batavura uko bikwiye.

Mu ruzinduko Abasenateri Umuhire Adrie na Twahirwa André bagiriye muri aka karere, baganiriye n’abayobozi ba Poste de santé, abajyanama b’ubuzima ndetse n’abaturage kugira ngo bamenye ibibazo biri mu rwego rw’ubuvuzi bw’ibanze.

Imbogamizi z’ibura ry’imiti

Germaine Mukantagara, umuyobozi wa Poste de santé ya Muyange, yagaragaje ko bahabwa gusa 15% by’imiti ya Malariya n’ibikoresho byo kuyisuzuma, mu gihe 85% bisigaye bihabwa ibigo nderabuzima (5%) n’abajyanama b’ubuzima (80%).

Ibi bituma iyo imiti yashize, abarwayi boherezwa ku bigo nderabuzima cyangwa bakishyura amafaranga menshi kugira ngo bavurwe.

Germaine Mukantagara  ati "Iyo imiti yashize, twigurira indi muri farumasi, ariko tugomba kuyigurisha abarwayi 100% kuko mituweli itayishyura. Ibi bituma abaturage bamwe batabona serivisi uko bikwiye."

Abaturage nabo bagaragaje ko ibi bibagora cyane, kuko hari igihe umurwayi wa Malariya aba arembye atabasha kugera ku kigo nderabuzima.

Hafashimana Blaise, umwe mu baturage bagejeje ijambo imbere y’abasenateri, yasabye ko hongerwa imiti itangwa muri Poste de santé cyangwa hakagabanywa amafaranga bishyura.

Abasenateri basezeranyije ubuvugizi

Abasenateri bagize Komisiyo y’Ubukungu n’Ubuzima muri Sena basabye inzego bireba gukemura iki kibazo, kugira ngo abaturage babone serivisi nziza kandi ku giciro kiboroheye.

Senateri Umuhire Adrie yagize ati: "Twaje kugira ngo tumenye ibibazo mufite tubikorere ubuvugizi. Ibi bibazo mwatugaragarije tuzabiganiraho kandi tuzashaka igisubizo kirambye."

Abayobozi b’amavuriro y’ibanze basabye ko nibura ingano y’imiti ya Malariya bahabwa yazamurwa ikava kuri 15% ikagera kuri 40%, kugira ngo babashe gutanga serivisi nziza ku barwayi babagana.

Iri suzuma ry’ibibazo by’ubuvuzi bw’ibanze rigaragaza ko hakiri ibikwiye kunozwa kugira ngo serivisi z’ubuvuzi zibashe kugera kuri bose, kandi zihatangirwa ku buryo buboroheye.



Izindi nkuru wasoma

Kicukiro: Poste de Santé zihangayikishijwe n’ibura ry’imiti ya Malariya.

Gahunda ya Sena yo gusura Poste de Santé mu gihugu hose yitezweho guteza imbere serivisi z’ubuzim

Kicukiro:Urubyiruko rwasabwe kureka ibiyobyabwenge niba rwifuza kugira ejo heza

Kicukiro:Urubyiruko rwasabwe kureka ibiyobyabwenge niba rwifuza kugira ejo heza

Kicukiro:Yishikirije Urwego rw’ubugenza cyaha RIB nyuma yo kurarana n’umukobwa agapfira iwe.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-31 10:38:58 CAT
Yasuwe: 23


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Kicukiro-Poste-de-Sant-zihangayikishijwe-nibura-ryimiti-ya-Malariya.php