English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kicukiro:Urubyiruko rwasabwe kureka ibiyobyabwenge niba rwifuza kugira ejo heza

Urubyiruko rwasabwe kureka ibiyobyabwenge niba rwifuza kugira ejo heza kuko bimunga ubuzima n'ubukungu muri rusange.

Ibyo urubyiruko rwabisabwe mu gikorwa cy'ubukangurambaga kizagera mu gihugu cyose bwatangijwe na komite ihuriweho na Minisiteri n'ibigo bitandukanye ishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge bifatwa nk'icyorezo kubera  ingaruka bikomeje guteza.

Shema Steve ni umwe mu rubyiruko rwari rwarabaswe n'ibiyobyabwenge ngo yakoreshaga  Cocaine yavuze ko yabitangiye kubera ibigare yasanze ku ishuri muri Uganda ariko ngo kuva yabyinjiramo byamusubije inyuma ndetse n'amasomo aramunanira.

Shema avuga ko ingaruka yagize nyuma ari nyinshi aho byarangiye ataye ishuri,akoresha amikoro nabi,kwiba ndetse agenda  abikuramo amakosa agizwe n'ibyaha byinshi.

Agira ati:"Ukuntu nigaragazaga byatumye umuryango untera ikizere,baranennye cyane,ku ishuri nize igihembwe kimwe ubundi ndasubika,byanshoye mu busambanyi n'ibindi byasubije inyuma ubuzima bwanjye muri make nari narabuhombye kubera ibiyobyabwenge."

We na bagenzi be batanze ubuhamya basaba urubyiruko bagenzi babo kubireka mu rwego two kugera kucyo igihugu kibategerejeho.

Umuyobozi wungurije muri komite ishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ukora muri minisiteri y'Ubutabera Valence  Buhura yemeza ko utanga ibiyobyabwenge ntaho ataniye n'uwica kuko uwangiza ubwonko ntacyo aba asigaje.

Agira ati:"Ndasaba urubyiruko kubireka kuko bikurura urupfu cyangwa igifungo cya burundu,ikibazo cy'ibiyobyabwenge mu rubyiruko kirakomeye kuruta uko tubitekereza,gusa dukomeje kwigisha dusaba buri wese yaba ubinywa,ubicuruza kubireka kuko nta keza karimo."

Dr Gishoma Darius ni umukozi muri RBC ushinzwe ubuzima bwo mu mutwe no kwita ku bafite ibibazo by'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge asaba urubyiruko kureka ibiyobyabwenge kuko byangiza ubuzima n'icyerekezo cy'igihugu kandi arirwo ejo hazaza h'igihugu.

Agira ati:"hari abakoresha ibiyobyabwenge kubera ibibazo,agahinda,ariko siwo muti,turabasaba kubireka birinde ibigare no kwigana kuko ni bimwe mu bibayobya."

Ubuyobozi butangaza ko mu bigo ngororamuco habarirwamo abagera ku 6460 bajyanwe mo no kubatwa n'ibiyobyabwenge,Aho ibibazo biri ku nkiko bigera ku bihumbi bine ndetse n'imibare y'abagana ibigo by'ubuzima bakiri benshi gusa ngo ubukangurambaga n'ingamba zashizweho ziratanga ikizere ko bizagabanuka.



Izindi nkuru wasoma

FERWAFA: Dore ibisabwa kugira ngo witabire amahugurwa yo ku rwego rwa Licence C ya CAF.

Uko byagendekeye umugabo wiyambitse kinyeshuri kugira ngo ajye kwiba muri FAWE Girls School.

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA URI KIREHE AHANTU HEZA

Byasabye iminota 120 kugira ngo APR FC imanike igikombe cy’Intwari.

Kamonyi barahiga bukware uwateye undi Grenade amuziza kugirana umubano udasazwe n’umugore we.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-05-14 07:58:11 CAT
Yasuwe: 245


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/KicukiroUrubyiruko-rwasabwe-kureka-ibiyobyabwenge-niba-rwifuza-kugira-ejo-heza.php