FERWAFA: Dore ibisabwa kugira ngo witabire amahugurwa yo ku rwego rwa Licence C ya CAF.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko ryatangiye kwakira abatoza bifuza kwitabira amahugurwa yo kongera ubumenyi agamije gutanga impamyabumenyi ya Licence C ya CAF.
Aya mahugurwa azatangira ku itariki ya 17 Werurwe 2025 akageza ku ya 17 Gicurasi 2025, akaba ateganyijwe kubera mu Karere ka Nyanza, mu Ntara y’Amajyepfo.
Aya mahugurwa azakorwa mu byiciro bitatu (Modules), aho hazigwa amasomo atandukanye ajyanye no guteza imbere impano z’abakinnyi, imyitozo ngororamubiri, n’uburyo bwo kuyobora amakipe ku rwego mpuzamahanga.
Abatoza bazitabira bazungukira ubumenyi bufatika buzatuma barushaho kuzamura urwego rw’umupira w’amaguru mu gihugu.
Ibyiciro by’amahugurwa:
· Module 1: Kuva tariki ya 17 Werurwe 2025 kugeza 22 Werurwe 2025
· Module 2: Kuva tariki ya 1 Mata 2025 kugeza 6 Mata 2025
· Module 3: Kuva tariki ya 12 Gicurasi 2025 kugeza 17 Gicurasi 2025
Ibisabwa ku bashaka kwitabira:
FERWAFA yasabye ko abifuza kwitabira amahugurwa bagomba kuzuza ibisabwa bikurikira:
· Gutanga ubusabe bwandikiwe Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA
· Kuba ufite Licence D CAF imaze nibura imyaka ibiri uhawe
· Kuba ufite urwandiko rw’ikipe, academy, cyangwa ishuri utorezamo bigaragaza ko ukora muri ibyo bikorwa
· Fotokopi y’indangamuntu cyangwa pasiporo igaragaza uwo uri we
· Kwishyura amafaranga 300,000 Frw ku rubuga rwa FERWAFA kuri konti:
100001281075 Ferwafa/Mijespoc (BANK OF KIGALI)
Abashaka kwitabira bagomba kohereza ibisabwa kuri imeri ferwafa@yahoo.fr cyangwa ferwafatdn@gmail.com bitarenze tariki ya 3 Werurwe 2025.
Impamvu y’amahugurwa n’icyo asobanuye ku mupira w’amaguru mu Rwanda
Aya mahugurwa ni intambwe ikomeye mu rugendo rwo guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda, kuko azafasha abatoza kongera ubumenyi no kubona amahirwe yo guhura n’abandi banyamwuga.
KALISA Adolphe, Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, yavuze ko aya mahugurwa azagira uruhare rukomeye mu guteza imbere abatoza b’ingeri zitandukanye, bityo bikazagira ingaruka nziza ku mikino y’amakipe yabo ndetse n’umupira w’amaguru muri rusange.
FERWAFA yizeye ko abatoza bazitabira amahugurwa bazahabwa ubumenyi bujyanye n’igihe, bubafasha guhangana ku rwego mpuzamahanga no guteza imbere impano nshya mu mupira w’amaguru w’u Rwanda.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show