Kigali: Impanuka y’imodoka yasize inkomere zigera ku 8 zirimo n’uwacitse amaguru n’uwacitse ubugabo.
Kigali mu Gakiriro ka Gisozi habereye impanuka yatewe no gucika feri kw’imodoka itwara ibishingwe yavaga i Nduba, ikaba yakomerekeje abantu 10 nk’uko ubuyobozi bw’Akagari ka Musezero kabereyemo iyo mpanuka bwabitangaje.
Iyi mpanuka yabaye ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki 7 Ukuboza 2024, ibera mu Akagari ka Musezero mu Murenge wa Gisozi w’Akarere ka Gasabo, ibinyabiziga bitandukanye bikaba byarangirikiye muri iyi mpanuka yakomerekeyemo abantu babarirwa mu icumi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Musezero, Egide Habumuremyi ati "Bambwira ko imodoka yacitse feri ikagonga ibinyabiziga byari mu muhanda, iyo mpanuka yakomerekeje abantu bagera ku 10, nta witabye Imana n’ubwo harimo abakomeretse bikabije, hangiritse n’ibinyabiziga byari biparitse n’ibyagendaga bitari bike, umubare wabyo ntabwo uramenyekana."
Umuturage utifuje ko amazina ye atanganzwa ariko ukorera mu Gakiriro ka Gisozi, avuga ko ibinyabiziga yabashije kubara byangiritse birenga 14 harimo imodoka 2, moto zisanzwe 8 hamwe n’ibimoto bitwara imizigo bigera kuri 4, akaba yabonye kandi inkomere zigera ku 8 zirimo uwacitse amaguru n’uwacitse ubugabo.
Impanuka nk’iyi y’imodoka itwara ibishingwe mu Gakiriro ka Gisozi yaherukaga kuba ku itariki 2 Ugushyingo 2019, na bwo ikaba yarabaye ari ku wa Gatandatu mu masaha y’umugoroba, imbere y’inyubako yitwa Umukindo mu muhanda unyura hagati y’inyubako z’Agakiriro.
Yanditswe na Nsengimana Donatien.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show