English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

#Kwibuka31: Hibutswe Abatutsi biciwe ku Nyundo, hanashyingurwa mu cyubahiro umubiri 1

Umubiri wa Nzaramba Cyprien washyinguwe mu cyubahiro

 “Ntituzibagirwa, tuzakomeza kubaka igihugu gishingiye ku kuri no ku bumwe”: Abaturage bo mu Turere twa Rubavu, Rutsiro na Nyabihu bifatanyije n’inshuti zabo mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bibuka by'umwihariko abarenga 500 biciwe muri Cathédrale ya Nyundo ku wa 9 Mata 1994, ndetse n’abandi baguye mu nkengero zayo. Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 09 Mata 2025, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyundo, kikaba cyaranzwe n’igihe cy'ihumure, urwibutso n’icyizere.

Ni umuhango wihariye, wanasize hashyinguwe mu cyubahiro umubiri umwe wabonetse vuba aha mu karere ka Rutsiro, ukajyanwa aho abandi barenga 10,000 bashyinguye muri uru rwibutso, barimo na 9,041 bazanywe baturutse ku rwibutso rwa Bigogwe rwari ruri gusanwa.

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi bakomeye barimo Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Jean Bosco Ntibitura, Abasenateri n’Abadepite, abahagarariye inzego z’umutekano, abayobozi b’amadini n’abandi baturage benshi barimo n’abafite ababo bashyinguye muri uru rwibutso.

“Urubyiruko rurasabwa kutagwa mu mutego wa politiki mbi”: Minisitiri Marizamunda

Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yashimangiye ko Kwibuka bitagomba kurangira ari umuhango, ahubwo bikwiye kuba uburyo bwo gusigasira amateka n’ugushikama mu kurwanya icyatuma Jenoside isubira.

Ati: "Kwibuka ni ugusana, ni ukongera kwiyubaka. By’umwihariko, urubyiruko murasabwa kwirinda kugwa mu mutego nk’uwo politiki mbi yashyizemo abakoze Jenoside. Ni mwe mizero y’ejo hazaza h’u Rwanda."

Ubutumwa bw’Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Rubavu

Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Rubavu, Gérard Mbarushimana, yavuze ko Kwibuka atari uguha icyubahiro abishwe gusa, ahubwo ari n’urubuga rwo gusaba ubutabera buhamye no gukomeza gukurikirana abagihakana Jenoside.

Ati: "Kwibuka ni ukuri, ni amateka. Turasaba ko ibitekerezo bihakana Jenoside n’ababikwirakwiza bakomeza gukurikiranwa, haba imbere mu gihugu cyangwa mu mahanga. Abacu ntibapfuye ubusa, bagomba guhabwa agaciro n’amateka yabo agasigasirwa."

Yashimangiye ko hari n’abandi bagihishwe aho bajugunywe, bityo agasaba abanyarwanda bose gukomeza gutanga amakuru kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

Kwibuka ni uguha agaciro amateka, no kuyasigasira

Kwibuka31 ku Nyundo, nk’ahantu h’ububabare bukomeye mu mateka ya Jenoside, byagaragaje uburyo Abanyarwanda bamaze guhindura ububabare mo imbaraga. Abarokotse bagarutse ku nzira y’inzitane banyuzemo, ariko banashimangira ko ubumwe, ubumuntu n’ubwiyunge byabaye ishingiro ry’ubuzima bushya.

Umwe mu barokokeye kuri Nyundo yagize ati: "Twiciwe abacu imbere y'amaso yacu, ariko uyu munsi dufite igihugu gitanga icyizere. Ibyabaye ntibizasubira ukundi, kuko twiyemeje kurinda ubuzima, amateka, n’ukuri."

Icyifuzo cyo gukomeza urugendo rwo gusigasira amateka

Kwibuka si umuhango wo kwibutsa ibyabaye gusa, ahubwo ni inzira ikomeza gusaba buri wese kugira uruhare mu kurwanya ivangura iryo ari ryo ryose, guharanira amahoro arambye, no kwigisha urubyiruko amateka y’ukuri.

Ni ku nshuro ya 31 hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi ubutumwa nyamukuru buherekejwe n’insanganyamatsiko igira iti: “Kwibuka Twiyubaka, Twubaka Igihugu”, ikomeje gusaba Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ko gutekereza ku mateka atari uguhera mu gahinda gusa, ahubwo ko ari n’uburyo bwo guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi, haba mu Rwanda cyangwa ahandi hose ku isi.

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi bakomeye mu nzego za Leta 

Abarenga 500 biciwe mu Ngoro ya Kiliziya Gatolika ya Diyosezi ya Nyundo bari bahungiyemo

Nsengimana Donatien



Izindi nkuru wasoma

Musenyeri Barugahare yashyinguwe mu cyubahiro, yibukwa nk’umusaseridoti w’intangarugero

Rutsiro: Umupadiri watanze urutonde rw’Abatutsi 9,600 bose bakicwa aracyidegembya

Tariki ya 16 Mata 1994: Umunsi w’amarira n’umubabaro mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Aho Interahamwe zaryaga Inyama z’Abatutsi - Abaharokokeye basaba ikimenyetso cy’ayo mateka

Abari indorerwamo y’umuco nyarwanda: Uko Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye impano zidasanzwe



Author: Nsengimana Donatien Published: 2025-04-09 20:16:34 CAT
Yasuwe: 291


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Kwibuka31-Hibutswe-Abatutsi-biciwe-ku-Nyundo-hanashyingurwa-mu-cyubahiro-umubiri-1.php