English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Leta y'u Rwanda yise umubeshyi ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) 

Leta y'u Rwanda ivuga ko ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) "ribeshya", nyuma yuko ku wa mbere ribwiye urukiko rukuru rw'Ubwongereza ko rishobora kuba rifite ibimenyetso bishya byo muri uyu mwaka bigaragaza ko u Rwanda rwashyize mu kaga abasaba ubuhungiro.

Ni mu gihe inteko ishingamategeko y'Ubwongereza yemeje itegeko ritangaza ko u Rwanda ari igihugu gitekanye.

Mu itangazo yasohoye ku wa kabiri, leta y'u Rwanda yahakanye ibyo birego. Yagize iti: "UNHCR irabeshya. Uyu muryango usa n'ushaka kugeza ibirego bihimbano ku nkiko z'Ubwongereza ku buryo u Rwanda rufatamo abasaba ubuhungiro..."

Kuva mu 2019, u Rwanda rukorana na HCR iyo gahunda yo kwakira izo mpunzi, zishyirwa mu kigo kizicumbikira by'agateganyo cya Gashora mu karere ka Bugesera mu burasirazuba bw'u Rwanda, mu gihe ziba zitegereje ikindi gihugu kizakira, benshi bajya i Burayi n'Amerika.

Leta y'u Rwanda ivuga ko ibyo HCR ibikora ari na ko igifitanye imikoranire na rwo yo kujyana mu Rwanda rutekanye abimukira b'Abanyafurika bavuye muri Libya, muri gahunda y'ubutabazi bwihuse yo kuba bari mu Rwanda by'igihe gito.

Mu gusubiza ku birego HCR yagejeje mu rukiko mu Bwongereza, leta y'u Rwanda yavuze ko yumva ko umwe mu bo HCR yashingiyeho ari umugabo wimwe ubuhungiro mu birwa bya Seychelles.

U Rwanda ruvuga ko nyuma yuko uwo yimwe ubuhungiro, HCR ikorera muri Afurika y'Epfo yafashe icyemezo yonyine ko uwo mugabo akwiye guhabwa ubuhungiro mu Rwanda. Rwongeraho ko rutigeze rugishwa inama mbere y'icyo cyemezo, kandi ko kuva icyo gihe rutigeze rubiganiraho na HCR.

Leta y'u Rwanda igira iti: "Iki ni ikirego kimwe gusa mu rukurikirane rw'ibirego bidafatika na gato UNHCR yadushinje."

U Rwanda ruvuga ko ikindi kirego kitumvikana ari uko rwimye ubuhungiro itsinda ry'Abarundi, "mu by'ukuri batigeze na rimwe basaba ubuhungiro ahubwo batahuwe ko barenze ku mategeko y'u Rwanda agenga abinjira mu gihugu."

Kuri iyo ngingo, u Rwanda ruvuga ko HCR yarushijeho kwiha amenyo y'abasetsi kuko ubu rusanzwe rucumbikiye impunzi z'Abarundi zibarirwa mu bihumbi za mirongo.

 



Izindi nkuru wasoma

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Rwatubye Abdule yabonye indi kipe.

Abaturage bo mu cyaro cya Liria bahawe serivise z'ubuvuzi n'ingabo z'u Rwanda

Meteo Rwanda yasobanuye iby'imvura igiye kugwa mu mezi atatu ari imbere

Umuyobozi wa UNMISS yashimye byimazeyo umuhate w'ingabo z'u Rwanda

Perezida yatahanye akanyamuneza ubwo u Rwanda rwatsindaga Argentine



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-06-12 03:26:25 CAT
Yasuwe: 190


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Leta-yu-Rwanda-yise-umubeshyi-ishami-ryumuryango-wabibumbye-ryita-ku-mpunzi-UNHCR.php