English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Loni yashimye imyanzuro yafatiwe mu biganiro byahuje u Rwanda na DRC

Umuvugizi w’Umuryango w’Abibumbye, Stephane Dujarric, yatangaje ko yizera ko imyanzuro yafashwe n’abahagarariye u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Angola ubwo bahuriraga i Luanda tariki ya 30 Nyakanga 2024, yarema uburyo bwo gukemura amakimbirane ari mu karere k’ibiyaga bigari.

Ibi Stephane yabitangaje nyuma y’aho izi ntumwa zari ziyobowe na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga zemeje ko zishyigikiye ko imirwano hagati y’impande zishyamiranye ihagarara guhera tariki ya 4 Kanama 2024.

Iyi mirwano ni yo yabaye intandaro y’amakimbirane y’u Rwanda na RDC, kuko ubutegetsi bwa RDC burushinja gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23, na rwo rukayishinja gufasha umutwe wa FDLR. Buri ruhande ruhakana ibi birego.

Umuvugizi wa Loni yashimye umwanzuro w’izi ntumwa, agaragaza ko uretse no kurema uburyo bwo gukemura aya makimbirane, ushobora no gutuma abahunze imirwano basubira mu ngo zabo.

Yagize ati “Twizera ko aya masezerano azafasha mu kurema uburyo bwo guhagarika umwuka mubi uri hagati ya RDC n’u Rwanda, anafashe abahungiye imbere mu gihugu gusubira mu ngo zabo batekanye.”

Indi myanzuro yafatiwe muri iyi nama harimo gusesengura uko Leta ya RDC izasenya FDLR nk’uko yabisezeranyije Angola tariki ya 21 Werurwe 2024, ikabishimangira ku ya 26 Mata 2024 ubwo intumwa yayo yakirwaga na Perezida wa Angola.

Ibi bihugu kandi byemeje ko bizakomeza kuganira ku buryo bwo gucoca amakimbirane, u Rwanda na RDC bisabwa kwirinda imvugo zibiba urwango n’izo kwibasirana.

 



Izindi nkuru wasoma

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Rwatubye Abdule yabonye indi kipe.

Abaturage bo mu cyaro cya Liria bahawe serivise z'ubuvuzi n'ingabo z'u Rwanda

Meteo Rwanda yasobanuye iby'imvura igiye kugwa mu mezi atatu ari imbere

Umuyobozi wa UNMISS yashimye byimazeyo umuhate w'ingabo z'u Rwanda

Perezida yatahanye akanyamuneza ubwo u Rwanda rwatsindaga Argentine



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-08-01 15:05:58 CAT
Yasuwe: 51


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Loni-yashimye-imyanzuro-yafatiwe-mu-biganiro-byahuje-u-Rwanda-na-DRC.php