M23 irashijwa kuba nyirabayazana y’impanuka y’ubwato yabereye mu kiyaga cya Kivu.
Impanuka y’ubwato yabaye ejo ku wa gatatu tariki ya 3 Ukwakira 2024, ikabera mu gace ka Minova muri teritwari ya Kalehe bwarohamye bitewe n’uko bwari butwaye abantu barenze ubushobozi bwabwo.
Kungeza ubu amahari amaze kumenyekana nuko ibiro bya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byagaragaje ko umutwe witwaje intwaro wa M23 ari wo nyirabayazana w’impanuka y’ubwato bwitwa MV Merda imaze guhitana abantu 23.
Umuvugizi w’ibiro bya Perezida wa RDC, Erik Nyindu Kibambe yasobanuye ko ubu bwato bwarohamye ubwo bwari mu ntera ya metero 700 bwerekeza ku cyambu cya Kituku giherereye mu mujyi wa Goma mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Nyindu yasobanuye ko abagenzi bari muri ubu bwato “bahisemo ubu buryo bw’urugendo, birinda kunyura mu bice byo ku butaka bigenzurwa n’ingabo za M23.”
Kugeza ubu haracyakorwa iperereza ryimbitse ngo bamenye uwaba wihishe inyuma y’iki gikorwa ngo aryozwe ibyaha yakoze.
Mu gihe Leta ya Congo yo ivuga ko uwakoze ibi azafatirwa ibihano bikakaye.
Nsengimana Donatien.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show