English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

M23 irashijwa kuba nyirabayazana y’impanuka y’ubwato yabereye mu kiyaga cya Kivu.

Impanuka y’ubwato yabaye ejo ku wa gatatu tariki ya 3 Ukwakira 2024, ikabera mu  gace ka Minova muri teritwari ya Kalehe bwarohamye bitewe n’uko bwari butwaye abantu barenze ubushobozi bwabwo.

Kungeza ubu amahari amaze kumenyekana nuko ibiro bya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byagaragaje ko umutwe witwaje intwaro wa M23 ari wo nyirabayazana w’impanuka y’ubwato bwitwa MV Merda imaze guhitana abantu 23.

Umuvugizi w’ibiro bya Perezida wa RDC, Erik Nyindu Kibambe yasobanuye ko ubu bwato bwarohamye ubwo bwari mu ntera ya metero 700 bwerekeza ku cyambu cya Kituku giherereye mu mujyi wa Goma mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Nyindu yasobanuye ko abagenzi bari muri ubu bwato “bahisemo ubu buryo bw’urugendo, birinda kunyura mu bice byo ku butaka bigenzurwa n’ingabo za M23.”

Kugeza ubu haracyakorwa iperereza ryimbitse ngo bamenye uwaba wihishe inyuma y’iki gikorwa  ngo aryozwe ibyaha yakoze.

Mu gihe Leta ya Congo yo ivuga ko uwakoze ibi azafatirwa ibihano bikakaye.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

DRC: Abantu 78 ni bo bamaze kumenyekana ko bahitanwe n’impanuka y’ubwato.

M23 irashijwa kuba nyirabayazana y’impanuka y’ubwato yabereye mu kiyaga cya Kivu.

DRC: 23 bapfuye, 58 bararokoka, 219 baburirwa irengero mu mpanuka y’ubwato.

DRC:Ntiharamenyekana abapfiriye mu mpanuka y’ubwato yabereye mu kiyaga cya Kivu.

Nyamasheke: Inkuba yisasiye umuturage.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-04 08:56:34 CAT
Yasuwe: 23


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/M23-irashijwa-kuba-nyirabayazana-yimpanuka-yubwato-yabereye-mu-kiyaga-cya-Kivu.php