DRC: 23 bapfuye, 58 bararokoka, 219 baburirwa irengero mu mpanuka y’ubwato.
Kuwa kane tariki ya 3 Ukwakira,saa 11 n’indi minota mike ni bwo ubwato bwa MV Merdi bwavaga i Minova muri Teritwari ya Kalehe bujya i Goma bwakoreye impanuka muri metero nka 700 uvuye ku cyambu cya Kituku ho muri DRC.
Ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru bwatangaje ko abantu 23 muri 300 bari bari mu bwatoko ari bo byamaze kumenyekana ko bapfiriye mu mpanuka y’ubwato mu gihe 58 barakowe.
Kugeza majyingo aya ntiharamenyekana intandaro y ‘icyaba cyarateye iyi mpanuka y’ubwato, ubu hari gikorwa iperereza ryimbiste ngo harebwe intandaro yayo, kugira ngo ubyihishe inyuma wese abihanirwe.
Guverineri wungirije w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Commisaire Divisionnaire Ekuka Lipopo Jean-Romuald, yatangaje ko abantu 23 ari bo byahise bimenyekana ko baguye muri iriya mpanuka; na ho 58 batabarwa bakiri bazima mbere yo kujyanwa mu mavuriro atandukanye yo mu mujyi wa Goma.
Uyu mutegetsi yunzemo ko ibicuruzwa bitandukanye byari bitwawe na buriya bwato byarohamye.
Icyakora hari impungenge z’uko umubare w’abaguye muri iriya mpanuka ushobora kwiyongera, kuko amakuru avuga ko bwari butwaye abagenzi babarirwa muri 300.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show