English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Mali: Perezida yanyujije umweyo muri guverinoma usiga Minisitiri w’Intebe yereswe imiryango.

Perezida w’Inzibacyuho wa Mali, Général Assimi Goïta, yirukanye Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu, Choguel Kokalla Maiga ndetse n’abandi bari bagize guverinoma y’icyo gihugu.

Ni icyemezo cyasomwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Ibiro bya Perezida muri Mali agisomera kuri Televiziyo y’Igihugu, ORTM.

Maiga w’umusivile aherutse gukoza agati mu ntozi ubwo yakomozaga ku matora ya Perezida yagombaga kuba muri icyo gihugu muri Werurwe uyu mwaka, ariko akaza kwigizwa inyuma ndetse igihe azaba ntigitangazwe kugeza magingo aya.

Uyu mugabo yavuze ko kuba Igisirikare kidakora ibyo cyiyemeje byo gusubiza ubutegetsi mu maboko y’abasivile bishobora gusubiza inyuma ibyagezweho, asa nk’uca amarenga ko hakwiriye kumenyekana ikizakurikiraho mu minsi iri imbere, cyane cyane icyo igisirikare giteganya ku bijyanye no gusubiza ubutegetsi mu maboko y’abasivile.

Uyu mugabo washyizweho n’igisirikare mu 2021, bivugwa ko yakoraga mu buryo budafite ubwisanzure bitewe n’umwanya we, aho yirindaga gukoma rutenderi.

Icyakora iyi mvugo ntitumye areberwa Izuba na Général Assimi Goïta ushobora kuzayobora kugeza mu 2027, dore ko bivugwa ko ari ho amatora ashobora kwimurirwa.

Kuva mu 2012 Mali ihanganye n’imitwe yitwaje intwaro irimo irwanira ubwigenge, imitwe y’iterabwoba n’indi itandukanye. Général Assimi Goïta yagerageje gukora iyo bwabaga mu kuyisubiza inyuma ariko ntayigeze ku rwego idashobora gukomeza kubangamira umutekano w’abaturage.



Izindi nkuru wasoma

Mali: Umutwe w’inyeshyamba wa FLA wabohoye uwari warashimutswe.

Impinduka muri Magic FM zasize Sandrine Isheja ari kumvikana mu kiganiro ’Magic Morning’.

Ubutumwa bwa Perezida Kagame bwihanganisha mugenzi we Recep Tayyip Erdoğan.

Isengesho ridasanzwe ryogusabira FARDC: Ubutumire bwa Minisitiri Constant ku Banya-Congo bose.

Gahunda yo kwirukana abimukira muri Amerika biri mu biraje ishinga Perezida Donald Trump.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-21 09:08:14 CAT
Yasuwe: 66


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Mali-Perezida-yanyujije-umweyo-muri-guverinoma-usiga-Minisitiri-wIntebe-yereswe-imiryango-isohoka.php