English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Mu Rwanda batatu bagizwe abasifuzi mpuzamahanga nyuma yo gusigwa amavuta na FIFA.

Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku Isi, FIFA, yemeje Nsabimana Celestin, Byukusenge Henriette na Habumugisha Emmanuel bemejwe nk'Abasifuzi mpuzamahanga muri 2025.

Ubusanzwe buri mpera z’umwaka, FIFA isohora urutonde rw’abasifuzi baba bari ku rwego mpuzamahanga. Hari igihe haba hariho abavanyweho cyangwa abarwongeweho.

Kuri iyi nshuro hari abasifuzi 3 b'Abanyarwanda bakuweho basimburwa n'abandi. Ruzindana Nsoro watsinzwe igeragezwa yasimbuwe na Nsabimana Aimable, Mukansanga Salima uheruka gusezera ku gusifura mu kibuga hagati ahubwo akajya kugusifura kuri VAR yasimbuwe na Byukusenge Henriette naho Bwiriza Raymond Nonati usifura watsinzwe igeragezwa ku ruhande asimburwa na Habumugisha Emmanuel.

Muri rusange mu Rwanda, Abanyarwanda 18 barimo abagabo 11 n’abagore barindwi, ni bo bari ku rutonde rw'abasifuzi bemewe ma FIFA.

Abagabo ni Ishimwe Jean Claude uzwi nka Cucuri, Rulisa Patience Fidèle, Uwikunda Samuel, Twagirumukiza Abdul-Karim, Nsabimana Celestin, Mutuyimana Dieudonné, Karangwa Justin, Ishimwe Didier, Mugabo Eric, Ndayisaba Said Khamis na Habumugisha Emmanuel .

Abagore barindwi ni: Mukansanga Salima Khadia, Umutesi Alice, Umutoni Aline, Murangwa Usenga Sandrine, Mukayiranga Régine, Akimana Juliette na Byukusenge Henriette.



Izindi nkuru wasoma

Rubavu na Nyabihu: Polisi y’u Rwanda yafatanye abagore bane amabaro 10 y’imyenda ya caguwa.

Yarekuwe nyuma yo kumara imyaka ine mu gihome azira gutuka Imana gusa ngo ubwoba ni bwose.

Rubavu: Abarwanyi batatu baturutse mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR bishyikirije Leta y’u Rwanda.

Undi munyamakuru arasezeye! Ibyo wamenya kuri Lorenzo wari inyenyeri kuri Radio Rwanda.

Abiga mu mwaka wa Mbere muri Kaminuza y’u Rwanda barataka gutinda guhabwa mudasobwa.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-11 09:59:33 CAT
Yasuwe: 34


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Mu-Rwanda-batatu-bagizwe-abasifuzi-mpuzamahanga-nyuma-yo-gusigwa-amavuta-na-FIFA.php