Mu Rwanda hagaragaye abandi barwayi bashya b'indwara y'ubushita bw'inkende
Ubuyobozi bw'ibitaro bya Nyamata mu Karere ka Bugesera butangaza ko hari kuvurwa abarwayi babiri b'indwara y'ubushita bw'inkende muri 13 bakekwaho kuba baranduye iyi ndwara.
Dr Jean Marie Vianney Sebajuri, Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro bya Nyamata, ku wa mbere tariki ya 05 Kanama yatangaje ko abarwaye indwara y'ubushita bw'inkende babiri barimo uri mu bitaro bya Nyamata ndetse n'undi uri i Ntarama.
Dr Jean Marie Vianney yakomeje avuga ko ibipimo bamaze gufata mu minsi micye ishize, bigaragaza ko bane muri batanu basuzumwe i Ntarama basanze bataranduye uretse umuntu umwe kandi uri gukirikiranwa.
Dr Jean Marie Vianney avuga ko hagitegerejwe ibindi bisubizo bizagaragaza niba hari abandi barwayi banduye indwara y’ubushita bw’inkende.
Yagize ati: “Hari n’ibindi bisubizo umunani tugitegereje ngo tumenye icyo ibipimo byafashwe bigaragaza kandi baracyari mu kato.”
Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera Mutabazi Richad, yasabye abaturage kwirinda iyi ndwara kuko ihari kugirango habeho ingamba zo kutandura no kuyikwirakwiza mu bandi.
Yagize ati “Icya mbere iyi ndwara irahari kandi abaturage turabasaba kugira isuku bakirinda kuramukanya no guhoberana. Twifuza ko babimenya kare kugira ngo twirinde ko twarwaza abaturage benshi.”
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show