English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Mu mukino w’amahane menshi: APR FC yabashije gutsinda AS Kigali  nyuma y’imyaka 6 itayitsinda.

Kuri iki cyumweru tariki 1 Ukuboza 2024 saa cyenda z’amanwa, nibwo umukino wahuzaga AS Kigali na APR FC watangiye kuri Kigali Pelé Stadium.

Myugariro Niyigena Clement, yafashije APR FC gutsinda AS Kigali igitego 1-0 nyuma y’imyaka itandatu yari ishize iyi kipe y’Ingabo idatsinda Abanyamujyi muri shampiyona.

Wari umukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona, aho igitego cya Niyigena Clement aricyo rukumbi cyabonetse muri uyu mukino.

Umutoza w’ikipe ya APR FC, Darco Novic wari wahisemo gukoresha abakinnyi 2 bakina nka nimero 6 barimo Froduard ndetse na Thaddeo Lwanga wabonaga ikipe yaje gukina nta gahunda yo kwataka cyane ifite.

Ni umukino watangiye udashamaje cyane kuko wabonaga amakipe yombi asa n’aho yigana ndetse anirinda kwinjizwa igitego hakiri kare.

APR FC niyo yacishagamo igasatira ndetse ikanahusha na bumwe mu buryo wabonaga bwabazwe nk’aho ku munota wa 20, Mamadou Sy na Niyibizi Ramadhan bagerageje guhererekanya neza ariko ntibyagira icyo bitanga.

Igice cya mbere ku mpande zombi ntabwo cyari gishamaje ugereranyije n’uko abantu bari biteze umukino, cyane ko igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Ubwo bagarukaga bavuye mu karuhuko, ikipe ya APR FC yakoze impinduka maze yinjiza Ruboneka Jean Bosco na Johnson Chidiebere basimbura Mugiraneza Froduard na Niyibizi Ramadhan batagize igice cya mbere cyiza.

Ku munota wa 63, ikipe ya APR FC yafunguye amazamu ku mupira wari utewe na Ruboneka kuri kufura, maze usanga Niyigena Clement ahagaze neza arasimbuka asekura umutwe ukomeye cyane mu izamu.

Nyuma yo gutsindwa igitego, ikipe ya AS Kigali nayo yatangiye gusatira ndetse ku munota wa 72, Ntirushwa Aime yateye kufura ariko umunyezamu wa APR FC, Pavel awukuramo.

Usibye igitego cya Niyigena Clement, nta kindi gitego kigeze kiboneka nubwo wabonaga amakipe yombi agifite inyota yo gutsinda.

Nyuma yo gutsinda AS Kigali, ikipe ya APR FC yahise ifata umwanya wa 5 n’amanota 17 mugihe Rayon Sports ikiri ku mwanya wa mbere n’amanota 26.

Ikipe ya APR FC izagaruka mu kibuga ikina n’ikipe ya Police FC kuri uyu wa gatatu tariki 04 Ukuboza 2024, mbere yuko icakirana na Rayon Sports tariki ya 07 Ukuboza muri Stade Amahoro.



Izindi nkuru wasoma

Yarekuwe nyuma yo kumara imyaka ine mu gihome azira gutuka Imana gusa ngo ubwoba ni bwose.

Habaye impinduka mu mukino uzahuza Rayon Sports na Mukura VS ku wa Gatangatu.

Afande Kagame aramutse ampaye ubutaka muri Kigali nahubaka Hoteli -Gen. Muhoozi.

Byiringiro Lague nyuma yo gutandukana na Sandvikens IF ashobora kwisanga muri Rayon Sports.

General Muhoozi yagaragaje amarangamutima ye nyuma y’urupfu rw’umusirikare wiyahuye.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-02 08:17:09 CAT
Yasuwe: 49


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Mu-mukino-wamahane-menshi-APR-FC-yabashije-gutsinda-AS-Kigali--nyuma-yimyaka-6-itayitsinda.php