English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Mujye mu kuzimu - Perezida Kagame yahaye gasopo abafite imigambi mibi ku Rwanda

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yihanangirije bikomeye abantu n’ibihugu bidahwema kugirira nabi u Rwanda, ababwira ko aho gushaka kurugambanira no kurukangisha ibihano, bakwiye kujya mu kuzimu.

Yabitangaje ku wa 7 Mata 2025 mu muhango wo gutangiza icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Perezida Kagame yagaragaje ko hari ibihugu bikomeye bikomeje gushyira igitutu ku Rwanda, birukangisha ibihano n’iterabwoba, ariko abibutsa ko ibyo bitigeze bigusha u Rwanda mu myaka 31 ishize kandi ko bidashobora kurutsimbura uyu munsi.

Yagize ati: “Mufite ibibazo byanyu, mukwiye kuba muhangana nabyo aho kubitwegekaho, go to hell, just go to hell [Mujye mu kuzimu, mujye mu kuzimu.]”

Ni amagambo yuzuyemo uburakari n’ubwiyemezi, agaragaza ko u Rwanda rudateganya kwemera kuba igikoresho cy’amahanga cyangwa kuba intama yicwa n’ikirura.

Perezida Kagame yibukije amahanga ko u Rwanda rwabashije kurenga amateka mabi ya Jenoside, rushyira hamwe mu kubaka igihugu, bityo ko hari isomo rikomeye rikwiye kwigirwa ku buryo Abanyarwanda bahanganiye amateka, bakanasagamba.

Ati: “Ikitaratwishe ngo kiturangize mu myaka 31 ishize, cyaradukomeje, cyaraduteguye ku bintu bizaza igihe icyo ari cyo cyose.”

Yakomeje avuga ko aho kugira ngo abaho mu bwoba no mu kubeshya, yahitamo gupfa, ati: “Nahitamo gupfa aho kubaho ubuzima bw’ikinyoma, kwishushanya ubuzima bwanjye bwose ku wundi muntu n’ubundi sinaba ndiho.”

Ibi byatangajwe mu gihe u Rwanda rukomeje gushinjwa n’ibihugu bimwe uruhare mu bibazo by’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse bigakomeza kugerageza kurukandamiza binyuze mu bihano no gushyigikira ibiryamira amahoro.

Iri jambo rya Perezida Kagame ryashyizwe ahabona nk'ubutumwa bukomeye bw’ubutwari, kugaragaza ubushake bwo kwigira, no guhangana n’abashaka guhindura u Rwanda ikibuga cy’inyungu zabo bwite.



Izindi nkuru wasoma

Perezida Kagame na mugenzi we wa Misiri mu biganiro byihariye ku mutekano wa DRC

Icyifuzo gishya cyatanzwe ku Rwanda: Ingabo za SADC zasabye kunyura i Kigali mu rugendo rwo gutaha

Visit Rwanda: Arsenal na PSG zigiye guhurira muri 1/2

Inzozi mbi z’abashaka gusubiza u Rwanda mu mwijima ntizizigera zigerwaho – Minisitiri w’Ingabo

Uwari Perezida wa Rayon Sports yasabye abakunzi ba ruhago gutabara ‘umugabo’ uri mu kaga’



Author: Nsengimana Donatien Published: 2025-04-07 16:57:28 CAT
Yasuwe: 59


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Mujye-mu-kuzimu--Perezida-Kagame-yahaye-gasopo-abafite-imigambi-mibi-ku-Rwanda.php