Musanze: Umugabo yakubiswe iz’akabwana kugeza ashizemo umwuka.
Mu karere ka Musanze, haravugwa inkuru ibabaje , nyuma yaho Umugabo witwa Nahayo Casmir wari ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Gashangiro mu Kagari ka Kabeza, Umurenge wa Cyuve , yatoraguwe ku muhanda yapfuye azira gukubitwa n’ abantu ariko harimo abamaze gutabwa muri yombi.
Byamenyekenye mu rukerera rwo ku wa 09 Ugushyingo 2024, ubwo abaturage bamusangaga yajugunywe ku muhanda yapfuye.
Nahayo yari kumwe na mugenzi we na we wakubiswe akagirwa intere ariko we ntapfe. Uwapfuye n’uwasanzwe ari intere bivugwa ko bakubiswe mu ijoro ryo 09 Ugushyingo 2024.
Bivugwa ko bakubitiwe mu Mudugudu wa Marantima mu Kagari ka Rwebeya mu Murenge wa Cyuve ahazwi nka Nyarubande.
Yamaze kwicwa, abakoze ibyo baramuterura bajya kumurambika hakurya y’umuhanda. Ni mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze.
Kalimba Karima Augustin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, yavuze ko hari abamaze gutabwa muri yombi ndetse bashyikirizwa inzego z’umutekano, kandi ko iperereza rikiri gukorwa kugira ngo ababigizemo uruhare bose babiryozwe.
Ati “Ntabwo yari mu kazi. Hari abakekwa bafashwe bashyikirizwa polisi kandi iperereza riracyakomeje kugira ngo ababigizemo uruhare batahurwe.”
Kalimba yatanze ubutumwa bwo gusaba abaturage kwirinda amakimbirane, igihe abaye bakaregera inzego zikabakiranura. Ikindi ni uko abaturage bagomba kujya batabara uri mu kaga mu gihe bamubonye.”
Icyo itegeko riteganya.
Itegeko riteganya ko icyaha cyo gukubita no gukomeretsa gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.Mu 2023 raporo y’ibikorwa by’Urwego rw’Ubucamanza yerekana ibyakozwe, yerekanye ko mu byaha by’inshinjabyaha icyo gukubita no gukomeretsa ari cyo cyiganje mu nkiko z’u Rwanda.
Imibare y’ubucamanza icyo yerekana.
Raporo y’ubucamanza igaragaza ko umwaka ushize w’ubucamanza warangiranye na Kamena 2023 hakiriwe dosiye 18.716, agize 25% by’ayakurikiranywe, akaba yarimo abantu 28.333.Abakurikiranyweho iki cyaha bayobowe n’urubyiruko rungana na 40,1%, abafite imyaka hagati ya 31 na 40 (31,7%), abafite 41 kugera kuri 50 (16,9%) mu gihe abafite hagati y’imyaka 51 na 60 bagize 6,3%.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show