English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Byumba: Umugabo afunzwe akekwaho kwica umwana w’imyaka 8 amuziza amatunda.

Umugabo wo mu murenge wa Byumba, akarere ka Gicumbi, yatawe muri yombi akekwaho urupfu rw’umwana w’ imyaka umunani nyuma y’uko bari basanzwe bafitanye ikibazo, aho umugabo yashinjaga umwana kumwiba amatunda.

Turayizeye Vanessa w’imyaka umunani yasanzwe mu murima w’icyayi yapfuye. Yari amaze iminsi ine ashakishwa n’ababyeyi be bakamubura, gusa baje kumusanga hafi y’urugo rw’umugabo wari waramubwiye ko niyongera kumufata amwibira amatunda azahita amwica.

Umurambo w’umwana wabonetse ku wa Kabiri tariki 5 Ugushyingo 2024, uboneka mu mudugudu wa Mugorore, Akagari ka Kibari, mu murenge wa Byumba.

Abaturage bavuga ko uwo mugabo wafashwe akekwaho kwica uwo mwana, hari igihe yigeze gufata uwo mwana yamwibye amatunda mu murima we akamufungirana agahamagaza ababyeyi be, avuga ko niyongera kumufata azamwica.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Bosco, yavuze ko uwafashwe afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Byumba mu gihe iperereza rikomeje.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Musanze: Umugabo yakubiswe iz’akabwana kugeza ashizemo umwuka.

Umwana w’umukobwa aracyagorwa no kubona COTEX mu gihe cy’imihango – Inabaza.

Byumba: Umugabo afunzwe akekwaho kwica umwana w’imyaka 8 amuziza amatunda.

Ikipe ya FC Barcelona irifuza umunya Arijentina Enzo Fernandez w’imyaka 23.

Yatawe muri yombi akurikiranyweho kugabirira umwana amazirantoki n’inkari.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-08 20:17:41 CAT
Yasuwe: 19


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Byumba-Umugabo-afunzwe-akekwaho-kwica-umwana-wimyaka-8-amuziza-amatunda.php