Musengimana wakoze indirimbo "Azabatsinda" yahuye na Perezida ndetse agira n'amahirwe yo kumuramutsa
Musengimana Beatha wakoze indirimbo ‘Azabatsinda’ akomeje kugaragaza ibyishimo bidasanzwe nyuma yo gukabya inzozi zo kuririmbira imbere ya Perezida Kagame ndetse bikarangira anabashije kumuramutsa.
Nyuma y’uko ahuye na Perezida Kagame, ku nshuro ye ya mbere akanamukora mu biganza, Musengimana Beatha yavuze ko ibyishimo afite atigeze abigira mu bundi buzima bwe bwose.
Ati “Nyuma yo gukora indirimbo ‘Azabatsinda’ inzozi zanjye zari ukuzaririmbira imbere ya Perezida Kagame, none byarazirenze nanamukoze mu biganza, narishimye mu magambo make nakubwira ko ari umunsi wanjye wageze.”
Musengimana yavuze ko ibiri kumubaho ari ibitangaza atigeze arota mu nzozi ze, cyane ko atari we wari umuhanzi ukomeye wo gukora indirimbo iri mu zakunzwe cyane mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu.
Indirimbo "Azabatsinda" ni imwe muzakunzwe kandi zikoreshwa cyane mu bikorwa byo kwamamaza umukandida w'ishyaka FPR Inkotanyi Paul Kagame ubwo yazengurukaga mu bice byose by'igihugu yiyamamaza.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show