English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Mushiki wa Diamond yataye utwatsi amakuru avuga ko ariwe utuma musaza we atandukana n'abagore


Ijambonews. 2020-06-21 07:38:33

Mushiki w'umuhanzi ukomeye muri Tanzania Diamond Platnmuz witwa Esma Khan,avuga ko ibyo yagiye ashinjwa byo gutuma musaza we, Diamond atandukana n’abakobwa bose bakundanye atari byo kuko atajya yivanga mu mubano wa musaza we n’abo bakundana.

Umukunzi wa Diamond Platnums amaze gutandukana n’abagore 4 bazwi, batatu muri bo babyaranye na we, gutandukana kwe na bo bikaba bivugwa ko umuryango we ubigiramo uruhare ndetse Esma Khan, mushiki we akaba adakunze korohera aba bokobwa baba bakundana na musaza we.

Uyu mukobwa yavuze ko atabona umwanya wo kwivanga mu rukundo rwa musaza we cyane ko we urugo rwe rurimo gusenyuka.

Yagize ati“mbere na mbere bamenye ko ntahangayikishwa n’umubano w’abandi kuko nanjye urugo rwanjye ntirumeze neza.

Hanyuma batekereza ko nibanyita Yuda nzahinduka Petero.

Ntibishoboka.”

Ubwo Tanasha yavugwaga mu rukundo na Diamond, Esma yavuze ko ari we mugore Diamond yari akeneye.

Gusa ubwo batandukanaga yumvikanye avuga ko atari umugore uberanye na musaza we.

Yagize ati“niba naramushimye byatewe n’ibyo yakoraga, ariko uburyo yatesheje umutwe ni byo byatumye mvuga kuriya.”

N’ubwo ahakana ibi byose, Esma Khan watandukanye n’umugabo inshuro zigera kuri 3, byavuzwe cyane ko impamvu Zari yatandukanye na Diamond ari we ndetse ubwo yatandukanaga na Hamisa Mobetto yarogesheje Diamond ngo amukunde.



Izindi nkuru wasoma

Umugore bivugwa ko ariwe wenyine wari usigaye mu muryango yasanzwe yapfuye

RIB yataye muri yombi abasore 2 bakekwaho kwiba inkoko 19

Akajwi keza k'umukobwa gatumye umusaza w'imyaka 69 asaza asabiriza

Abanyamakuru babiri bakoreraga Aljazeera bahitanywe n’ibitero by'ingabo za Israel

Kenya:Abatavuga rumwe n'ubutegetsi bahawe imyanya muri Guverinoma



Author: Ijambonews Published: 2020-06-21 07:38:33 CAT
Yasuwe: 624


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Mushiki-wa-Diamond-yataye-utwatsi-amakuru-avuga-ko-ariwe-utuma-musaza-we-atandukana-nabagore.php