English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Mutuyeyezu Oswald yahembwe nk’umunyamakuru w’indashyikirwa mu Rwanda.

Umunyamakuru Oswald Mututeyezu, usanzwe akorera Igitangazamakuru cya RADIOTV10, akaba umwe mu bafite ubunararibonye n’ubuhanga bwihariye muri uyu mwuga, yegukanye igihembo cy’Umunyamakuru wahize abandi muri uyu mwaka, anahembwa miliyoni 7 Frw.

N’ibihembo ngarukamwaka bitangwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere mu Rwanda, RGB, ku bufatanye n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Abanyamakuru, ARJ, bahemba abanyamakuru babaye indashyikirwa.

Ni ibihembo bitangwa hagamijwe kuzirikana uruhare rw’abanyamakuru mu guteza imbere ibikorwa bitandukanye, bakanashimirwa umuhate wabo muri uyu mwuga.

Ibi bihembo byatanzwe ku nshuro ya 11 byahawe abanyamakuru 31, harimo n’icyahawe umunyamakuru w’umwaka. Ibihembo byegukanywe n’abagabo 16 mu gihe abagore ari 15.

Inkuru zihembwa ni izo mu byiciro byihariye byatoranyijwe, aho umunyamakuru asabwa kugaragaza inkuru yakoze, zigakosorwa n’abahanga, izihize izindi zigahabwa amanota ya mbere.

Ibi bihembo byatangiwe mu gikorwa cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Itangazamakuru wizihijwe kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Ugushyingo 2024.

Uyu  Mutuyeyezu Oswald  watowe nk’umunyamakuru w’ityoza muri uyu mwaka amaze imyaka 15 mu mwuga w’itangazamakuru uretse uburambe awufitemo, ni n’umwe mu b’icyitegererezo mu Rwanda kubera ubuhanga bwe butuma ibiganiro akora birimo ‘Zinduka’ gitambuka kuri Radio 10 ndetse n’icyitwa ‘Ahabona’ gitambuka kuri TV10, binyura ababikurikira.

Muri ibi biganiro byombi, uyu munyamakuru agaragaza ubuhanga mu busesenguzi bwuje kureba kure, kandi bwose bugira uruhare mu gutanga umusanzu mu kugaragaza ibikwiye gukosorwa, biganisha mu mibereho myiza y’abaturage dore ko biri no mu ntego z’iki gitangazamakuru.

Nyuma yo kwegukana igihembo cy’umunyamakuru w’Umwaka, Oswald yavuze ko uyu mwaka wa 2024 wamubereye mwiza.

Ati “Nakoranye ikiganiro na nyakubahwa Perezida wa Repubulika, inzozi zanjye zo mu buzima, none mbaye n’umunyamakuru w’umwaka, kandi ntowe n’abanyamakuru ubwabo. Ni na bwo bwa mbere bibaye, biranshimishije, nshimiye abantoye, nshimiye abo dukorana, nshimiye abayobozi banjye…”

Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Doris Uwicyeza Picard yagaragaje ko ubufatanye bw’imiryango itandukanye n’inzego za Leta mu kuzamura urwego rw’itangazamakuru ari ingirakamaro.

Ati “Gushyira itsinda rishinzwe iterambere ry’itangazamakuru muri RGB byatumye imikoranire yacu irushaho kuba myiza, dukorera hamwe tugamije iterambere ry’itangazamakuru. Byatumye abafatanyabikorwa batandukanye bahuriza hamwe gahunda zigenewe uru rwego.”

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Adama Dieng ushinzwe gukumira Jenoside muri AU ari mu Rwanda.

Raporo ya MINISANTE igaragaza ko nta muntu urwaye virusi ya Marburg mu Rwanda.

Mutuyeyezu Oswald yahembwe nk’umunyamakuru w’indashyikirwa mu Rwanda.

Umuhanzi Kevin Kade yasuye ahantu hakomeye cyane mu mateka y’u Rwanda.

Zahinduye imirishyo: Mu buryo budasobanutse Congo yafunze umupaka uyihuza n’u Rwanda.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-08 07:57:38 CAT
Yasuwe: 41


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Mutuyeyezu-Oswald-yahembwe-nkumunyamakuru-windashyikirwa-mu-Rwanda.php