Myugariro w’Amavubi Imanishimwe Emmanuel Mangwende azamara ukwezi n’igice adakina.
Myugariro w’Amavubi Imanishimwe Emmanuel Mangwende ukinira ikipe ya AEL Limasol yo muri Cyprus, agiye kumara hafi amezi abiri adakina nyuma yo kubagwa imvune yo mu ivi (Miniscus).
Uyu musore yavunitse tariki 14 Ukuboza 2024, akaba yari amaze imikino itanu yakurikiye adakina, yabazwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, ikipe ye ihita inamwifuriza gukira vuba.
Iyokipe yagize iti "Tukwifurije gukira neza Imanishimwe Emmanuel."
Iyi mvune ya Imanishimwe Emmanuel yagize yo mu ivi, itwara nibura ukwezi n’igice kugira ngo umukinnyi abe yakongera gukina nk’uko abaganga babitangaje.
Ibi bivuze ko ubaze umunsi ku munsi kugeza tariki 17 na 21 Werurwe 2025, aho Amavubi azakina na Nigeria na Lesotho mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026 nubwo hari amahirwe yo kuboneka ariko bigoye, gusa bikazaterwa n’uburyo azakiramo.
Imanishimwe Emmanuel yavunikiye mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona ya Cyprus, ubwo ikipe ye AEL Limasol yanganyaga na ALS Omonia 1-1 yabanje mu kibuga, ariko akavamo ku munota wa 17.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show