English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ndashaka  gutangaza ko  ntazagaragara kuri ballot paper muri 2026 - Gen.Muhozi.

Gen.Muhozi Kainerugaba akaba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda yeruye avuga ko atazahatanira kuyobora iki Gihugu mu matora ya 2026 nk’uko abantu bari babyiteze, ahubwo ko azajya inyuma umubyeyi we umubyara Yoweri  Kaguta Museveni.

Umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni General Muhozi n’ubutumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga  rwa X.

Hari haciyeho igihe kitari gioto abaturage bavuga ko Gen. Muhozi ari mu bazahatanira kuyobora iki Gihugu mu matora ateganijwe 2026, anyuze mu Ihuriro PLU.

Yagize ati:” Ndashaka  gutangaza ko  ntazagaragara kuri ballot paper ( urutonde rw’abahatana mu matora ya Perezida ) muri 2026. Akomeza agira ati  ngewe  icyo ngomba gukora n’ugushyira  imbaraga mu gisirikare. Rero ngomba gutera ingabo mu bitugu Yoweri Kaguta Museveni muri 2026.

Yakomeje avuga ko ku bwe ‘’ntakintu yarutisha UPDF kuri iyi Isi! Iyi akaba ari yo mpamvu  nekereza ko ntakindi kintu cyaruta kuba muri UPDF.’’Gen.Muhozi wanakomeje asabira igisirikari cya Uganga  ndetse n’Igihugu muri rusange, yanavuze ko nta musivile ugomaba kuzasimbura se.

Ati:’’Nta musivile ugomba kuyobora Uganda nyuma ya Yoweri  Kaguta Museveni abashizwe umutekeno wa Uganda ntibashobora kuzabyemera, Umukuru w’Igihugu uzakurikiraho agomba kuba yaratojwe  kandi ari umusirikari cyangwa  ari umupolis.’’

Gen.Muhozi asoza  yasabye abashyigikiye  Ihuriro  PLU ko bose  bagomba kuzashyigikira  Yoweri  Kaguta Museveni.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Neymar akeneye miliyoni 7£ ngo agure ikirwa cya Japão kiri muri Brésil.

Rubavu: Hamuritswe umushinga wa RDDP II witezweho guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo.

Israel imaze kwivugana abasirikare ba Hezbollah babarirwa muri 250.

Ingabo z'u Rwanda zambitswe imidali y'ishimwe muri Santrafurika.

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente ari muri Lesotho.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-09-21 10:10:06 CAT
Yasuwe: 27


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ndashaka--gutangaza-ko--ntazagaragara-kuri-ballot-paper-muri-2026--GenMuhozi.php