Ndashaka gutangaza ko ntazagaragara kuri ballot paper muri 2026 - Gen.Muhozi.
Gen.Muhozi Kainerugaba akaba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda yeruye avuga ko atazahatanira kuyobora iki Gihugu mu matora ya 2026 nk’uko abantu bari babyiteze, ahubwo ko azajya inyuma umubyeyi we umubyara Yoweri Kaguta Museveni.
Umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni General Muhozi n’ubutumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X.
Hari haciyeho igihe kitari gioto abaturage bavuga ko Gen. Muhozi ari mu bazahatanira kuyobora iki Gihugu mu matora ateganijwe 2026, anyuze mu Ihuriro PLU.
Yagize ati:” Ndashaka gutangaza ko ntazagaragara kuri ballot paper ( urutonde rw’abahatana mu matora ya Perezida ) muri 2026. Akomeza agira ati ngewe icyo ngomba gukora n’ugushyira imbaraga mu gisirikare. Rero ngomba gutera ingabo mu bitugu Yoweri Kaguta Museveni muri 2026.
Yakomeje avuga ko ku bwe ‘’ntakintu yarutisha UPDF kuri iyi Isi! Iyi akaba ari yo mpamvu nekereza ko ntakindi kintu cyaruta kuba muri UPDF.’’Gen.Muhozi wanakomeje asabira igisirikari cya Uganga ndetse n’Igihugu muri rusange, yanavuze ko nta musivile ugomaba kuzasimbura se.
Ati:’’Nta musivile ugomba kuyobora Uganda nyuma ya Yoweri Kaguta Museveni abashizwe umutekeno wa Uganda ntibashobora kuzabyemera, Umukuru w’Igihugu uzakurikiraho agomba kuba yaratojwe kandi ari umusirikari cyangwa ari umupolis.’’
Gen.Muhozi asoza yasabye abashyigikiye Ihuriro PLU ko bose bagomba kuzashyigikira Yoweri Kaguta Museveni.
Nsengimana Donatien.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show