English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ngororero: Umugabo arembeye mu bitaro bya Kabaya nyuma yo gukubitwa n’umuyobozi hafi ku mwica.

Umuyobozi ushinzwe umutekano mu mudugudu  wa wa Rwamiko , Akagari ka Rwimiko mu Murenge wa Matyazo, mu Karere ka Ngororero arashinjwa gukubita umuturage akamugira intere azira kwiba telefoni.

Bamwe mu baturage barimo abo mu muryango wa Ngendahimana Jean Damascene, bavuga ko uwo mugabo arembeye mu bitaro bya Kabaya amaze iminsi igera ku 10 arembye akaba ari muri Koma nyuma yo gukubitwa iz’akabwana.

Umuvandimwe wa Nge ndahimana Jean Damascene, bivugwa ko wakubiswe n’ushinzwe umutekano avuga ko ubuzima bw’umuntu wabo buri mu kaga ku buryo ashobora no gupfa kuko ubuzima bwe buri mu kaga gakomeye akaba ashobora no gupfa.

Ati "Aho ari ku Kabaya, ntabwo avuga ari muri koma aya kugeza ubu."

Uko Ngendahimana Jean Damascene yakubiswe iz’akabwana hafi ku mwica.

Bamwe mu baturage bavuga ko babonye uburyo Ngendahimana yakubiswemo bavuga ko Uwiringiyimana Patrick yamukubise atabajwe n’umuyobozi w’Umudugudu nyuma y’uko asabwe gutanga telefoni umukobwa witwa Mukamana yari yasize iwe mu rugo rwa Ngendahimana kugira ngo bamushyiriremo umuriro .

Umwe mu baturage yavuze yiboneye ushinzwe umutekano mu mudugudu wabo akubita inkoni 4 uwo muturage bashinjaga kwiba telefoni.

Umunyamabanga Nshingwabikowa w’Umurenge wa Matyazo, Rutagisha Aimable, yemeza ko umuyobozi ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Rwamiko yatawe muri yombi ndetse akaba afungiye kuri sitasiyo ya Kabaya akaba arimo gukorwaho iperereza n’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB.

Yanditswe na Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Yarekuwe nyuma yo kumara imyaka ine mu gihome azira gutuka Imana gusa ngo ubwoba ni bwose.

Ikamyo yo mu bwoko bwa Howo yagonze ibitaro bya Gisenyi bane barakomereka.

Abanyeshuri bategetswe gukora za ‘pompages’ 368 mu minota 50, bibaviramo kujya mu bitaro.

Byiringiro Lague nyuma yo gutandukana na Sandvikens IF ashobora kwisanga muri Rayon Sports.

MINISANTE yatangaje ko irimo gukora inyigo yo guca burundu kugemurira ibiribwa abarwayi ku bitaro.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-06 19:22:14 CAT
Yasuwe: 66


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ngororero-Umugabo-arembeye-mu-bitaro-bya-Kabaya-nyuma-yo-gukubitwa-numuyobozi-hafi-ku-mwica.php