English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Niba ushaka kumva ko aremereye agomba kubanza wuzuza ishingano-Perezida Kagame

Ubwo yagezaga ijambo ku bakuru ba Guverinoma bari bamaze kurahirira gukora inshingano batorowe,Perezida wa Repubulika Paul Kagame yibukije abo bayobozi ko bagomba gukora neza inshingano mbere ya byose byityo ko umuyobozi w'umva ashaka kwiremereza agomba kubanza kuzuza inshingano yatorewe.

Perezida Kagame yanenze kandi abayobozi bigira ibikomerezwa, bakitwaza icyubahiro bafite bahonyora uburenganzira bw’abaturage bashinzwe cyangwa bakabakandamiza bitwaje ububasha bafite.

Ati"Niba ushaka no kwiyumva ko uremereye ntacyo napfa nawe niba ariko uteye, ariko wabanje gukora inshingano ufite. warangije gukora inshingano wayujuje, hanyuma ukabijyamo ntacyo bintwaye." 

"Gukorera abanyarwanda nicyo gikwiye kuba icyibanze,  nicyo gikwiye kuba icyambere."

Perezida Paul Kagame yongeye kunenga abayobozi baba bari mu nshingano nyamara ugasanga huzuyemo ibibazo ariko abayobozi batazi ibyo bibazo kadi ngo bahora mu mana za buri munsi ziga kuri ibyo bibazo.

Ati"Hari ukutamenya ikibazo kandi aribyo ushinzwe, hari ku bimenya nti hagire icyo ukora kandi aribyo ushinzwe, ariko hari no kudakorana hagati y'abayobozi, ibyo bikaba biterwa no gukora wenyine, nta muntu kamara, mugomba kumenya neza ko mu  gihe hatariho ubufatanye mu miyoborere nabwo umuyobozi ashobora kuzuza inshingano nk'uko bikwiye. 

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko bagomba kugaragaza umuco wo gukorera Abanyarwanda bose hirindwa icyenewabo,ikimenyanye kuko hari inzego zimwe na zimwe bigenda bigaragaramo. 



Izindi nkuru wasoma

Urugo ni Gereza – Amagambo ya 50 Cent wanze gushaka umugore.

Nagombaga gukora ibikomeye kugira ngo nitwe ukomeye - Umunyezamu Ntwari Fiacre.

Perezida Kagame yashyizeho Abajyanama batandatu b'umujyi wa Kigali

URwanda rwatangiranye ishyaka no gutsinda mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi

Perezida Kagame yibukije abayobozi bashya gukorana kugirango buzuze neza inshingano



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-08-15 12:45:29 CAT
Yasuwe: 58


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Niba-ushaka-kumva-ko-aremereye-agomba-kubanza-wuzuza-ishinganoPerezida-Kagame.php