Ninde ukwiriye gutoza She-Amavubi nyuma yuko Rwaka Claude yeretswe imiryango isohoka.
Nyuma yo guhabwa inshingano zo gutoza ikipe y’Igihugu y’Abagore y’Umupira w’Amaguru (She-Amavubi) by’agateganyo, Rwaka Claude, usanzwe atoza Rayon Sports WFC, yakuwe kuri izi nshingano ataranatangira imyitozo.
Ku wa 29 Mutarama 2025, hatangajwe urutonde rw’abakinnyi 28 bagomba kwitabira umwiherero utegura imikino ibiri izahuza u Rwanda na Misiri mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’Abagore kizaba muri uyu mwaka. Rwaka Claude yari umutoza mukuru w’agateganyo, yungirijwe na Mukamusonera Théogenie wa Nyaruguru WFC yo mu cyiciro cya kabiri.
Amakuru yatangajwe na UMUSEKE avugako Rwaka Claude yamaze kwamburwa izi nshingano, ariko Théogenie n’undi mutoza Séraphine, usanzwe atoza abana b’Irerero rya PSG riherereye i Huye, bazakomeza inshingano bari bahawe.
Birakekwa ko She-Amavubi ishobora kuzatozwa n’Umufaransa Bérnard Rodriguez w’imyaka 60, wigeze gutoza Espérance de Tunis yo muri Tunisie. Ibi bije nyuma y’uko Perezida wa FERWAFA yemeje ko She-Amavubi igomba kugira umutoza ufite amasezerano ahoraho.
Umwiherero w’iyi kipe uteganyijwe gutangira ku wa 9 Gashyantare 2025, naho imyitozo igatangira ku wa 10 Gashyantare, iyobowe n’aba batoza bungirije. Umukino ubanza uzabera i Kigali ku wa 21 Gashyantare, mu gihe uwo kwishyura uteganyijwe kuzabera mu Misiri ku wa 25 Gashyantare 2025.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show