English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ntabwo dutewe impungenge n'Amashyaka ari kwiyunga kuri FPR-Inkotanyi -Hon Dr Frank Habineza

Perezida wa Democratic Green Party Rwanda Hon Dr Frank Habineza yashimangiye ko we n'Ishyaka rye badatewe impungenge n'amashyaka akomeje kwiyunga ku muryango FPR-Inkotanyi kuko nabo bishoboye.

Kuri uyu wa 29 Werurwe 2024,Ubwo yari mu ntara y'Iburangerazuba mu karere ka Karongi mu nteko rusange y'abanyamuryango yigaga ku ngingo zitandukanye zirimo kwigira hamwe ibikwiye kujya muri Manifesto yabo,gutora Komite y'Abazavamo abadepite bahagarariye Ishyaka ryabo n'ibindi bitandukanye.

Hon Dr Habineza Frank yagarutse ku kuba kuva batangira ibikorwa byabo bya Politike mu Rwanda bagumanye umurongo wo gukomeza guhatana kandi ngo byatanze umusaruro cyane ushingiye ku guha agaciro ibyifuzo byabo bihindura ubuzima bw'abanyarwanda muri Rusange.

Yagize ati:"twe ntabwo dutewe impungenge n'Amashyaka ari kwiyunga kuri FPR-Inkotanyi,twitabiriye amatora ya 2012,muri 2018 twari mu matora twihagazeho kuba bari kwiyunga ku Muryango nta gitangaza kirimo,baturusha ubushobozi mu mafaranga ariko natwe dukize ku bitekerezo kandi turi mu mwanya mwiza wo gukomeza kubitanga kandi bigashirwa mu bikorwa."

Bimwe mu bitekerezo bavuga bazanya bigahindura ubuzima bw'abaturage nkuko bivugwa na Hon Dr Habineza harimo kuba umusoro ku butaka wavuye ku mafaranga 300 kuri metero kare ukaba hari aho ugeze ku mafaranga 80.

Iri Shyaka ryazanye igitekerezo ku bukode bw'ubutaka bravugururwa,kuba barazanye igitekerezo kuri Ba Noteri b'Ubutaka kuri serivisi zikaba zikomeje koroshywa n'ibindi bitandukanye.

Uyu muyobozi yagarutse kuri uyu mwanzuro nyuma y'uko Amashyaka nka PL na PSD bafashe umwanzuro wo gushyigikira Umukandida watanzwe na FPR-Inkotanyi bakifatanya no mu bijyanye n'imyanya y'abadepite.

Twabamenyesha ko mu nteko rusange y'abanyamuryango ba DGPR hatorewemo abazavamo abahagararira iri shyaka mu matora y'Abadepite harimo abagabo 30 n'abagore 30.

Ni mu gihe Hon Dr Frank Habineza aziyamamariza umwanya w'umukuru w'igihugu mu matora ateganyijwe muri uyu mwaka wa 2024 abarwanashyaka bakaba basabwe kuzarangwa n'imyitwarire myiza mu matora ya Nyakanga.



Izindi nkuru wasoma

Menya byinshi kuri Minisitiri mushya w’Uburezi.

AFCON2025Q:Nubwo nta kizere batanze Umutoza na Kapiteni bateguje ikizaba kuri Nigeria

BNR yagabanuye urwukungo rwayo rugera kuri 6.5%

Devis Manzi ukekwaho kuriganya Abanyarwanda asaga miliyoni 10$ agiye kuburanishwa

Abasirikare 100 ba RDF basoje amahugurwa yo kurinda abayobozi bakuru(Amafoto)



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-03-30 08:12:53 CAT
Yasuwe: 247


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ntabwo-dutewe-impuangenge-nAmashyaka-ari-kwiyunga-kuri-FPRInkotanyi-Hon-Dr-Frank-Habineza.php