Ntabwo urugendo rwa Kiyovu Sports i Rubavu rwagenze neza.
Ikipe ya Kiyovu Sports ntabwo byagenze neza mu mikino ya gishuti yakiniye mu karere ka Rubavu.
Kuri uyu wa Mbere tariki 3 Gashyantare 2025, ikipe ya Kiyovu Sports yanganyije n’ikipe ya Rutsiro FC mu mukino wa gishuti.
Ni umukino watangiye ku isaha ya saa cyenda z’amanwa, ikipe ya Kiyovu Sports yari imeze neza ndetse iza no kubona ibitego 2 ariko Rutsiro FC yari iri mu rugo nayo ibona ibindi bibiri, umukino urangira ikipe zombi zinganyije ibitego 2-2.
Uyu ni umukino wa Kabiri ikipe ya Kiyovu Sports ikiniye mu karere ka Rubavu mu minsi 2. Kuri iki cyumweru tariki 2 gashyantare 2025, ikipe ya Kiyovu Sports ntabwo yanganyije n’ikipe ya Marine FC ibitego 2-2.
Ikipe ya Kiyovu Sports n’imwe mu makipe akina Shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda irimo kwitegura cyane iyi mikino yo kwishyura ya Shampiyona igomba gutangira tariki 6 Gashyantare 2025 kuri uyu wa Kane kuko ni nayo imaze gukina imikino myinshi ya gishuti.
Kiyovu Sports imaze gukina imikino ya gishuti igera kuri 4 ariko iyi mikino yose nta n’umwe yigeze ibonaho amanota 3 kuko yatsinzwe na Gorilla FC ibitego 2-1, inganya na Bugesera FC igitego 1-1 ndetse n’iyi 2 yanganyijemo n’aya makipe abarizwa mu ntara y’uburengerazuba.
Kiyovu Sports yasoje imikino ibanza iri mu murongo w’amakipe ashobora kumanuka kuko yari iri ku mwanya wa 16 n’amanota 12 yarushwaga na Vision FC umwanya ariko zinganya amanota.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show