Nyagatare: Akamwenyu ni kose nyuma yokuzurizwa ikiraro cyatwaye miliyoni 190 Frw.
Abaturiye imirenge ya Rukomo na Tabagwe yo mu Karere ka Nyagatare, bubakiwe ikiraro cyo mu kirere gihuza iyi mirenge, cyitezweho koroshya ubuhahirane ndetse kinabafasha mu migenderanire, kikaba cyuzuye gitwaye miliyoni 190 Frw.
Iki kiraro cyatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Ugushyingo 2024, aho cyatashywe n’umuyobozi w’aka Karere Gasana Stephen n’izindi nzego z’umutekano.
Umwe mu banyeshuri bagorwaga no kwambuka bajya ku ishuri, yavuze ko bajyaga bambuka bari koga ku buryo byatumaga bamwe bava mu ishuri, abandi inkweto n’amakaye bigatakara.
Ati “ Ubu dufite amahirwe ko tuzajya tunyura ku kiraro cyiza tunagere ku ishuri kare, bizatuma tuniga neza dutsinde.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen, yavuze ko iki kiraro kigiye koroshya imigenderanire y’abaturage bo mu mirenge ya Tabagwe na Rukomo.
Meya Gasana yasabye abaturage gufata neza iki kiraro, bakagikoresha mu bikorwa bibateza imbere kandi buri wese akagerageza kukibungabunga.
Muri miliyoni 190 Frw zakoreshejwe mu kubaka iki kiraro, Akarere ka Nyagatare katanzemo miliyoni 68 Frw mu gihe izindi miliyoni 122 Frw zatanzwe n’umufatanyabikorwa uri kubafasha mu kubaka ibiraro bitandukanye.
Kuri ubu mu Karere ka Nyagatare hamaze kubakwa ibiraro icumi birimo bine byo mu kirere mu gihe hari ibindi biraro bibiri bikiri kubakwa.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show