English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nyamashek:  Yaguwe  gitumo  ari  gusambanya inka.

 Aya mahano  yagaragaye  mumurenge  wa Giihombo  mu  Karere ka Nyamasheke  mu Ntara y’Iburengerazuba, niho  umusore yasazwe  ari gusambanya  inka y’umuturage  aho  abagore babiri  bamusanze aho arimo  ayisambanya  ariko akabanza kwanga kuyivaho, gusa nyuma yaje kuyivaho ndetse  anahita yemera icyaha ataruhanije, avuga ko yumvaga ashaka gukora imibonano  mpuzabitsina.

Uyu musore witwa  Enock, yasazwe mu  Mudugudu wa Nyagahinda   mu Kagari ka Gitwa  mu Murenge wa Gihombo nyuma yuko abagore babairi  bamusanze ari gusambanya inka maze akababwira ko yumvaga akeneye  gukora imibonano mpuzabitsina  gusa agatekereza ko atabona  umukobwa  cyangwa umugore  wamwemerera  ku buntu  kandi ntamafaranga  yarafite.

Ikigo cy’Igihuu cy’Ubugenza cyaha RIB cyahise  gifata Enock   ajyanwa  gufungirwa  kuri  Sitasiyo ya RIB  ya Gihombo ho mukarere ka  Nyamasheke.

Abaturiye aho habereye ayo mahano, bavuze ko basanze yakuyemo  ipantalo, yayijugunye  hijya aho  nyuma yuko yinjira muri icyo kiraro cyari kirimo iryo tungo  ubundi akarikorera ibyamfurambi, ibi yabikoze ubwo yasanganga  banyiraryo  badahari, abaturage bakomeje  bavuga ko  mbere yuko arisambanya yabanje  kuryagaza.

Ntibazirikana Denys  umunyamabanga  nshingwa  bikorwa wa Akagari  ka  Giwa yemeje  aya makuru , aho yavuze ko Enock akimara gufatwa  n’inzego  z’umutekano  yemeye atajuyaje ko  yakoze iki cyaha  cyo  gusambanya iryo tungo.

Yagize ati:” Abaturage  bahise  bamujyana kuri  Sitasiyo ya RIB ya Gihombo ubu akaba ariho  afungiye  kugeza majyingo aya, ibindi  mukaba muzajya mugenda mubigezwaho  nyuma y’iperereza.”

 

Yanditswe na Nsengimana Donatien



Izindi nkuru wasoma

Nyamashek: Yaguwe gitumo ari gusambanya inka.

Uganda:Umunyarwanda ukekwaho gusambanya umwana we yatawe muri yombi

Nyanza:Umusore afunzwe akekwaho gusambanya mubyara we w'imyaka 8

Nyanza:Umusore ukekwaho gusambanya abana biga mu mashuri y'incuke yatawe muri yombi

Kamonyi:Umusore ukekwaho gusambanya umwana muto yaburiwe irengero



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-09-12 11:16:59 CAT
Yasuwe: 42


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Nyamashek--Yaguwe--gitumo--ari--gusambanya-inka.php