English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nyanza:Inzu yafashwe n'inkongi y'umururo ibintu byose bihinduka ivu

Mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana mu Kagali ka Nyanza mu Mudugudu wa Kigarama inzu ikorerwamo ubucuruzi yaturikiyemo Gaz ibyari birimo byose birashya birakongoka.

Amakuru avuga ko inzu yafashwe n'inkongi y'umuriro ari iy'umucuruzi w'imyaka 45 witwa Niyoyita Emmanuel.

Amakuru akomeza avuga ko ibyahiriye muri iyo nzu ari imifuka y'amakara 150 kuko yari asanzwe ayacuruza,televiziyo,telefone eshatu,akabati,ibikoresho byo mu gikoni kuko batekeragamo na Gaz bikekwa ko iyo nkongi y'umuriro yatewe no guturika kwayo.

Uwatanze amakuru avuga iyo Gaz yaturitse igahura n'amashanyarazi n'amakara byose ubundi birashya.

Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryatabaye ariko inkongi yari yamaze kwangiza byinshi.



Izindi nkuru wasoma

Uruganda rw'Abashinwa rukora imyenda rwafashwe n'inkongi rurashya rurakongoka

Muhanga:Uwakoraga ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe aciye mu mwobo wo mu nzu ye yafashwe

Gucuranga indirimbo ya Sudani mu cyimbo cy'iya Sudani y'Epfo byafashwe nk'agasuzuguro

DRC yahagaritse ibikorwa byose bitari ibya siporo kuri sitade nyuma y'igitaramo cyapfiriyemo abantu

Bukavu yongeye gufatwa n'inkongi y'umuriro nanone habura abatabara



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-07-02 16:10:30 CAT
Yasuwe: 89


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/NyanzaInzu-yafashwe-ninkongi-yumururo-ibintu-byose-bihinduka-ivu.php