English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Uruganda rw'Abashinwa rukora imyenda rwafashwe n'inkongi rurashya rurakongoka 

Uruganda C&D Products Rwanda rukora imyenda ruherereye mu cyanya cyahariwe inganda cya Kigali kiri i Masoro, rwafashwe n’inkongi y’umuriro hahiramo imyenda rwakoraga.

Ni inkongi yatangiye mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere ahagana Saa Kumi n’imwe z’igitondo. Ibikoresho byose byari birimo byifashishwaga mu kazi ka buri munsi nk’imyenda, ipamba n’ibindi, byakongotse.

Umuyobozi Ushinzwe imikoranire n’ibindi bigo muri C&D Products Rwanda, Ntabana Yves, yavuze ko rwahiye ku buryo ibikoresho byose bakoreshaga byahiriyemo.

Ati “ Rwahiye Pe! Hahiye ibintu byose byari birimo imbere byahiye, ameza dukoreraho, imashini, ububiko bw’imyenda n’iz’ibitambaro byose byahiye.’’

Mu masaha y’igitondo nibwo kuzimya iyi nkongi byarangiye bitewe n’uko uruganda ari runini cyane.

Umuvugizi wa Polisi, ACP Boniface Rutikanga yavuze ati “ Umuriro watangiriye muri etage, ntabwo ari mu ruganda nyir’izina. Hari hakinze nta bantu bari bahari. Ibintu byangiritse ni byinshi bitarabarwa neza, nta muntu wahaguye nta n’uwakomeretse nta n’izindi nganda zo ku mpande zangiritse. Ntabwo turamenya icyabiteye.”

Uruganda C&D Products Rwanda ruri mu zikomeye zidodera imyenda mu Rwanda.



Izindi nkuru wasoma

Uruganda rw'Abashinwa rukora imyenda rwafashwe n'inkongi rurashya rurakongoka

Rimwe u Rwanda ruzisanga rukora ku nyanja, biciye mu zihe nzira?

Bukavu yongeye gufatwa n'inkongi y'umuriro nanone habura abatabara

Dr Edouard Ngirente yafunguye kumugaragaro uruganda rutunganya amata y'ifu

Uruganda Prime Cement rwakoraga sima rwamaze kugurishwa



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-08-05 12:07:53 CAT
Yasuwe: 66


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Uruganda-rwAbashinwa-rukora-imyenda-rwafashwe-ninkongi-rurashya-rurakongoka-.php