English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nyarugenge: Umukecuru yasazwe munzu yapfuye, harakekwa umwuzukuru we.

Nyakwigendera Mukantagwera Adela wari utuye mu Kagari ka Nyabugogo mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, yasanzwe mu nzu yishwe, harakekwa umwuzukuru we wahise atoroka.

Umuryango we n’abaturanyi be babwiye BTN uko bamemye urupfu rwe nyuma y’umwanya muto atandukanye n’uwo mwuzukuru we, ari na we ukekwaho kumuhitana.

Umuhungu we yagize ati “Nageze iwe ku irembo nka saa moya n’igice nje kurya mbura umuntu unyitaba, nsunitse urugi nsanga rwegetseho ndinjira ngiye mu cyumba cye nsanga aragaramye yapfuye.’’

Ababonye umurambo w’uwo mukecuru, bavuze ko basanze uriho ibikomere by’inzara mu ijosi kandi yambaye ubusa igice cyo hasi.

Abaturanyi b’uyu muryango kandi bakeka ko nyakwigendera yaba yishwe bitewe n’amakimbirane yari afitanye n’umuryango we, aho abana be bamusabaga kugurisha amasambu akabyanga.

Umuvugize wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars yemeje urupfu rw’uwo mukecuru, avuga ko iperereza rikomeje.

Ati “Twagezeyo dusanga umukecuru yapfuye afite ibikomere bigaragara ko yanizwe. Twatangiye iperereza ku rupfu rw’uyu mukecuru ariko mu iperereza ry’ibanze rigaragaza ko yari afitanye amakimbirane n’abana be babiri aho umwuzukuru we wari wahiriwe, ari we akekwaho uruhare mu rupfu rwe ariko turacyamomeje iperereza ngo tumenye ukuri.’’

 



Izindi nkuru wasoma

Umukecuru w'imyaka 56 y’amavuko yapfiriye mu mugezi wa Muhuta.

Abantu 11 bakomerekera mu mpanuka y’imodoka, harakekwa uburangare bwa shoferi.

Rubavu: Abiga ubwubatsi muri GS SHWEMU II TSS bubakiye umuturanyi w’umukecuru utishoboye.

Umutwe w’umukecuru warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wabonetse mu musarane.

Hadutse indwara y’amayobera mu kigo cy’ishuri iri kwibasira abakobwa gusa, harakekwa amadayimoni



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-06 09:20:33 CAT
Yasuwe: 79


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Nyarugenge-Umukecuru-yasazwe-munzu-yapfuye-harakekwa-umwuzukuru-we.php