English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Padiri Jean Bosco Ntagungira yagizwe Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yatoreye Padiri Jean Bosco Ntagungira kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare, asimbuye Musenyeri Rukamba Filipo.

Padiri Ntagungira yari asanzwe ari Padiri Mukuru wa Paruwasi Regina Pacis i Remera. Itangazo rimushyira mu nshingano nshya ryasohotse kuri uyu wa Mbere, tariki 12 Kanama 2024.

Ni nyuma y’uko hari hashize iminsi Musenyeri Rukamba Filipo yeguye ku nshingano zo kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare.

Itangazo rya Papa Francis rigira riti “Papa Francis yemeye ubwegure bwa Musenyeri Rukamba wari Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare mu Rwanda. Papa Francis kandi yatoreye Padiri Jean Bosco Ntagungira, kuba Umwepiskopi wa Butare.”

Padiri Ntagungira yavutse tariki 3 Mata 1964.Yize amashuri yisumbuye mu Iseminari Nto ya Ndera, akomereza mu Iseminari Nkuru ya Rutongo, iya Kabgayi n'iya Nyakibanda. Yahawe Ubupadiri tariki 1 Kanama 1993.

Padiri Ntagungira yabaye Umuyobozi ushinzwe Amasomo mu Iseminari Nto ya Ndera mu 1993-1994.

Mu 1994-2001, yagiye gukomeza amasomo i Roma mu Butaliyani aho yakuye Impamyabumenyi y'Ikirenga mu Mategeko ya Kiliziya.

Mu 2001-2002, yabaye Umunyamabanga wa Arikidiyosezi ya Kigali, anayobora Komisiyo ishinzwe Iyogezabutumwa n'Umubano n'andi madini.

Kuva mu 2002 kugera 2019, yabaye Umuyobozi wa Seminari Nto ya Ndera ari na ho yavuye ajya kuyobora Paruwasi ya Regina Pacis.

Padiri Ntagungira Jean Bosco, abaye Umwepiskopi wa Gatatu wa Butare nyuma ya Jean Baptiste Gahamanyi na Mgr Filipo Rukamba.



Izindi nkuru wasoma

Uganda:Umuhanzi Eddy Kenzo yagizwe umujyanama wa Perezida Museveni

Padiri Jean Bosco Ntagungira yagizwe Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare

Umupadiri muri Kiliziya Gatolika n'abandi bafatanya barashinjwa kwiba asaga Miliyari 1 Frw

Umupadiri muri Kiliziya Gatolika n'abandi bafatanya barashinjwa kwiba asaga Miliyari 1 Frw

Abanyamerika basabwe gutaha ubutareba inyuma bakava muri Liban



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-08-12 16:14:03 CAT
Yasuwe: 74


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Padiri-Jean-Bosco-Ntagungira-yagizwe-Umwepiskopi-wa-Diyosezi-ya-Butare.php