English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Papa Francis yasabye imbabazi ku magambo yavuze yakomerekeje Abatinganyi

Papa Francis yasabye imbabazi nyuma y'amakuru avuga ko yakoresheje imvugo isebanya cyane ku bagabo b'abatinganyi.

Itangazo rya Vatican ryavuze ko Papa atashakaga kubabaza umuntu uwo ari we wese ndetse ko asabye imbabazi abantu bakomerekejwe n'ikoreshwa ry'ijambo.

Mu nama y'abasenyeri bo mu Butaliyani, amakuru avuga ko Papa yavuze ko abagabo b'abatinganyi badakwiye kwemererwa kwigira ubupadiri, yongeraho ko hasanzwe hari umwuka wa frociaggine, ijambo ry'Igitaliyani rifite igisobanuro cy'igitutsi nyandagazi.

Iyo nama yabereye mu muhezo, ariko yagarutsweho cyane mu bitangazamakuru.

Umukuru w'urwego rw'ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika, Matteo Bruniambo , agira ati:

"Papa Francis azi inkuru zo mu binyamakuru zasohotse mu gihe cya vuba aha gishize zijyanye n'ikiganiro yagiranye n'abasenyeri mu muhezo."

Amagambo yatangajwe ko yavuzwe na Papa, yatangajwe bwa mbere n'urubuga rw'amakuru Dagospia rwo mu Butaliyani. Nyuma yaho gato yemejwe n'ibindi biro ntaramakuru byo mu Butaliyani.

Habayeho kugwa mu kantu kubera iyo mvugo yatangajwe ko yakoresheje, by'umwihariko kuko Papa Francis akenshi mu ruhame yagiye avuga mu buryo burimo kubaha abatinganyi.

Bruni yagize ati: "Nkuko Papa yabivuze inshuro irenze imwe, 'Muri Kiliziya hari umwanya kuri buri wese, buri wese! Nta muntu n'umwe udafite akamaro cyangwa udakenewe, hari umwanya kuri buri wese.'"

"Papa nta na rimwe yigeze ashaka kubabaza cyangwa gukoresha imvugo yibasira abatinganyi, ndetse asabye imbabazi buri wese wumvise ababajwe cyangwa akomerekejwe n'ikoreshwa ry'ijambo."

Abashaka impinduka bashyigikiye Papa bamaze igihe kirekire bavuga ko nubwo nta kintu kinini gifatika cyahindutse ku bijyanye n'uburenganzira bw'abatinganyi muri Kiliziya Gatolika, Papa Francis yahinduye imvugo ijyanye n'imyifatire ya Kiliziya kuri abo bantu.

Ubwo yabazwaga ku batinganyi, amaze igihe gito abaye Papa, yagarutsweho cyane mu mitwe y'inkuru ku isi ubwo yasubizaga ati: "Ndi nde wo guca urubanza?"

Aherutse guteza guhangayika mu banyagatolika bakomeye kuri gakondo y'iri dini, ubwo yavugaga ko abapadiri bashobora guha umugisha abatinganyi mu bihe bimwe na bimwe aho bishobotse, ndetse yagiye avuga kenshi ko abatinganyi bahawe ikaze muri Kiliziya.

 



Izindi nkuru wasoma

Urugo ni Gereza – Amagambo ya 50 Cent wanze gushaka umugore.

Umukobwa wavugishije benshi ubwo yakorwagaho na The Ben yavuze uko byagenze

Amb Nduhungirehe yavuze ko hari ibihugu 2 byahejwe mu muhango w'irahira rya Perezida

Pasiteri Antoine Rutayisire yisobanuye ku magambo akakaye aherutse gutangaza

Trump akomeje kwibasira Kamala Harris noneho yavuze ko yihinduye umwirabura



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-05-29 04:32:00 CAT
Yasuwe: 205


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Papa-Francis-yasabye-imbabazi-ku-magambo-yavuze-yakomerekeje-Abatinganyi.php