Papa Francis yasabye imbabazi ku magambo yavuze yakomerekeje Abatinganyi
Papa Francis yasabye imbabazi nyuma y'amakuru avuga ko yakoresheje imvugo isebanya cyane ku bagabo b'abatinganyi.
Itangazo rya Vatican ryavuze ko Papa atashakaga kubabaza umuntu uwo ari we wese ndetse ko asabye imbabazi abantu bakomerekejwe n'ikoreshwa ry'ijambo.
Mu nama y'abasenyeri bo mu Butaliyani, amakuru avuga ko Papa yavuze ko abagabo b'abatinganyi badakwiye kwemererwa kwigira ubupadiri, yongeraho ko hasanzwe hari umwuka wa frociaggine, ijambo ry'Igitaliyani rifite igisobanuro cy'igitutsi nyandagazi.
Iyo nama yabereye mu muhezo, ariko yagarutsweho cyane mu bitangazamakuru.
Umukuru w'urwego rw'ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika, Matteo Bruniambo , agira ati:
"Papa Francis azi inkuru zo mu binyamakuru zasohotse mu gihe cya vuba aha gishize zijyanye n'ikiganiro yagiranye n'abasenyeri mu muhezo."
Amagambo yatangajwe ko yavuzwe na Papa, yatangajwe bwa mbere n'urubuga rw'amakuru Dagospia rwo mu Butaliyani. Nyuma yaho gato yemejwe n'ibindi biro ntaramakuru byo mu Butaliyani.
Habayeho kugwa mu kantu kubera iyo mvugo yatangajwe ko yakoresheje, by'umwihariko kuko Papa Francis akenshi mu ruhame yagiye avuga mu buryo burimo kubaha abatinganyi.
Bruni yagize ati: "Nkuko Papa yabivuze inshuro irenze imwe, 'Muri Kiliziya hari umwanya kuri buri wese, buri wese! Nta muntu n'umwe udafite akamaro cyangwa udakenewe, hari umwanya kuri buri wese.'"
"Papa nta na rimwe yigeze ashaka kubabaza cyangwa gukoresha imvugo yibasira abatinganyi, ndetse asabye imbabazi buri wese wumvise ababajwe cyangwa akomerekejwe n'ikoreshwa ry'ijambo."
Abashaka impinduka bashyigikiye Papa bamaze igihe kirekire bavuga ko nubwo nta kintu kinini gifatika cyahindutse ku bijyanye n'uburenganzira bw'abatinganyi muri Kiliziya Gatolika, Papa Francis yahinduye imvugo ijyanye n'imyifatire ya Kiliziya kuri abo bantu.
Ubwo yabazwaga ku batinganyi, amaze igihe gito abaye Papa, yagarutsweho cyane mu mitwe y'inkuru ku isi ubwo yasubizaga ati: "Ndi nde wo guca urubanza?"
Aherutse guteza guhangayika mu banyagatolika bakomeye kuri gakondo y'iri dini, ubwo yavugaga ko abapadiri bashobora guha umugisha abatinganyi mu bihe bimwe na bimwe aho bishobotse, ndetse yagiye avuga kenshi ko abatinganyi bahawe ikaze muri Kiliziya.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show