English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Trump akomeje kwibasira Kamala Harris noneho yavuze ko yihinduye umwirabura 

Amagambo akomeje kuba menshi kuri Donald Trump, agaruka kuri Visi Perezida uriho ubu akaba n’umwe mu bo bashobora guhatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu, Kamala Harris, kiri iyi nshuro Trump yavuze ko Harris yihinduye uruhu kugirango abe umwirabura.

Uyu munyapolitiki waganirizaga abanyamakuru b’abirabura mu mujyi wa Chicago kuri uyu wa 31 Nyakanga 2024, yavuze ko mu myaka mike ishize Kamala yari Umuhinde kandi ko yamamazaga umuco w’Abahinde.

Yagize ati “Yahoze afite inkomoko y’u Buhinde kandi yanamamazaga gusa umuco w’Abahinde. Ntabwo nari nzi ko ari umwirabura kugeza mu myaka mike ishize, ubwo yahindukaga umwirabura, ubu ashaka kuba umwirabura. Ntabwo mbizi rwose. Ese ni Umuhinde cyangwa ni umwirabura?”

Trump yavuze ko abantu bakwiye kwita ku kuba Kamala ashobora kuba yarihinduye umwirabura. Ati “Ndabubaha ariko we ntiyabikoze kubera ko asanzwe ari Umuhinde, ariko nyuma aza guhindukira, aba umwirabura. Ntekereza ko abantu bakwiye kubirebaho.”

Nyina wa Kamala yari Umuhinde, se ukiriho akaba Umunya-Jamaica w’umwirabura, bimukiye muri Amerika. Yize muri kaminuza ya Howard yiganjemo abirabura, ashyiraho agahigo ko kuba umugore wa mbere kandi w’umwirabura wabaye Visi Perezida wa Amerika.

Trump akomeje kureshya Abanyamerika b’abirabura kugira ngo bazamutore ku bwinshi. Gusa umunyamakuru Rachel Scott wa ABC News yamubwiye ko imvugo amaze igihe akoresha zigaragaza ko atabakunda, atanabubaha.

Ubwo Kamala yari mu nama mu mujyi wa Houston muri Leta ya Texas kuri uyu wa 31 Nyakanga, yavuze amagambo ya Trump arimo agasuzuguro ndetse n’amacakubiri, yongeraho ko Abanyamerika badakwiye umuyobozi nka Trump.

Yagize ati “Ni wa muvuno wa kera, amacakubiri no kubahuka. Reka mvuge ko Abanyamerika bakwiye ibyiza.”

Amatora ya Perezida wa Amerika ateganyijwe mu Ugushyingo 2024. Trump yatangiye kwibasira Kamala nyuma y’aho Joe Biden afashe icyemezo cyo kutazongera guhatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu.



Izindi nkuru wasoma

Imirwano yongeye kubura muri DRC mu gihe ibiganiro bigamije amahoro byakomeje muri Angola

Umukobwa wavugishije benshi ubwo yakorwagaho na The Ben yavuze uko byagenze

Ubutasi bwa Amerika bwavumbuye igihugu giherutse kwinjira mu mabanga ya Donald Trump

Amb Nduhungirehe yavuze ko hari ibihugu 2 byahejwe mu muhango w'irahira rya Perezida

Donald Trump yashinje Kamala Harris kugira ivangura



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-08-01 09:55:27 CAT
Yasuwe: 79


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Trump-akomeje-kwibasira-Kamala-Harris-noneho-yavuze-ko-yihinduye-umwirabura-.php