English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Paris:Amahirwe ku Banyarwandakazi bitabiye imikino Olempike yatangiye kuyoyoka

Umunyarwandakazi Ingabire Diane usiganwa ku igare akaba umwe mu baserukiye u Rwanda mu mikino Olempike iri kubera i Paris mu Bufaransa ntiyahiriwe n’intangiro ze kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Nyakanga 2024.

Mu gusiganwa n’igihe buri mukinnyi ku giti cye mu bagore, yabaye uwa 35 yasizwe iminota umunani n’amasegonda 27 n’Umunya-Australia Brown Grace wegukanye umudali wa Zahabu.

Nubwo Ingababire atitwaye neza azakina irindi siganwa ry’ibilometero 158 mu muhanda hamwe n’abandi ku Cyumweru, tariki ya 4 Kanama, saa Cyenda i Trocadéro.

Ni mu gihe undi munyarwandakazi witwa Uwihoreye Tufaha wahatanaga mu kurwanisha inkota yasezerewe mu ijonjora rya mbere atsinzwe n'Umuyapani Miho Yoshimura amanota 15-7.

Imikino Olempike y'uyu mwaka yatangiye ku wa Gatanu tariki ya 25 Nyakanga ikazasozwa tariki ya 11 Kamena 2024.



Izindi nkuru wasoma

Umukinnyi w'u Rwanda wari usigaye mu mikino olempike yaje ku mwanya wa 77

Paris:Amahirwe ku Banyarwandakazi bitabiye imikino Olempike yatangiye kuyoyoka

Perezida Kagame na Madamu we mu banyacyubahiro bagiye gufungura imikino Olempike

MONUSCO yatangiye kwigisha FARDC tekinike zose zo kurwanisha indege z'intambara

Rwanda Air yatangiye ingendo zayo zerekeza i Dubai na Djibouti



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-07-28 15:08:49 CAT
Yasuwe: 70


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/ParisAmahirwe-ku-Banyarwandakazi-bitabiye-imikino-Olempike-yatangiye-kuyoyoka.php