English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Imikino ya CHAN2024: Sudani y’Epfo itsindiye iwabo Amavubi ibitego 3-2.

Kuri iki Cyumweru,ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsindiwe muri Sudani y’Epfo ibitego 3-2 mu mukino ubanza wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika ku bakinnyi bakina imbere mu bihugu bya bo CHAN 2024.

Uyu mukino wabereye kuri Stade Nkuru ya Sudani mu Mujyi wa Juba. Amavubi mu mikinire yawutangiye neza ariko gushyira umupira mu izamu biba ikibazo. Sudani y’Epfo yakinaga imipira miremire.

Sudani y’Epfo yatangiranye umukino imbaraga nk’ikipe iri mu rugo isatira bikomeye. Ku munota wa 13, iyi kipe yateye umupira muremure, Nsabimana Aimable awukina n’umutwe ashaka kuwuha umunyezamu we uramurenga ujya mu nshundura.

Iyi kipe yakinaga neza, yabonye koruneri bayiteye abakinnyi b’u Rwanda bayikuramo umupira usanga Malian Mandela atera ishoti rikomeye ari hanze y’urubuga rw’amahina, atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 20, bityo igice cya mbere kirangira ari ibitego 2-0.

Igice cya kabiri cyatangiye Amavubi akuramo Dushiminana Olivier utitwaraga neza ashyiramo Mugisha Didier, maze ku munota wa 49 Amavubi abona igitego cya mbere cyatsinzwe na Muhire Kevin nyuma y’umupira Tuyisenge Arsene yari ahawe na Mugisha Gilbert ariko akawutakaza, hanyuma uyu Kapiteni wa Rayon Sports wari wakurikiye awutera mu izamu.

Sudani y’Epfo nayo yazamutse neza ku munota wa 53, ihererekanya ari na ko abakinnyi bayo babonana neza. Benjamin Laku yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu, Ebon Malish Wajo akina n’umutwe atsinda igitego cya gatatu.

Amavubi yatsindirwaga ku makosa ariko umukino yawukinnye neza. Ku munota wa 63 amavubi yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Mugisha Didier.

Kuva ubwo, Amavubi yarwanye no kubona igitego cya gatatu muri Sudani y’Epfo ariko birananirana, umukino urangira atsindiwe i Juba ibitego 3-2.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki 28 Ukuboza 2024 ,saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri Stade Amahoro. Amavubi ategerejwe i Kigali kuri uyu wa mbere.



Izindi nkuru wasoma

Mukasanga Salima na Mutuyimana Dieudonné bazasifura imikino ya CHAN 2024.

Ibyo wamenya bidasanzwe mu gikombe cy’Isi cyama Club 2025, nuko imikino izakinywa.

CHAN 2024: Amavubi yatsinze Sudani y’Epfo ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura.

Amavubi agomba gutsinda South Sudan kugirango ikomeze muri CHAN, ese intsinzi irashoboka?

Iradukunda Simeon na Nkurunziza Felicien bongewe mu Amavubi nyuma yo gutsindwa na Sudani y’epfo



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-23 07:42:35 CAT
Yasuwe: 36


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Imikino-ya-CHAN2024-Sudani-yEpfo-itsindiye-iwabo-Amavubi-ibitego-32.php