Paul Kagame yavuze ko ntarwitwazo ruzongera kubaho mu guteza imbere siporo
Kuri uyu wa mbere tariki ya 01 Nyakanga 2024, mu muhango wo gufungura ku mugaragaro Sitade mpuzamahanga ivuguruye "Amahoro Stadium", Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimangiye ko nta rwitwazo rugomba kubaho rwatuma siporo adatezwa imbere.
Perezida Pual Kagame ubwo yafungura Sitade Amahoro ku mugararo yavuze ko iyo Sitade ari muri zimwe mu zikomeye cyane ku mugabane wa Afurika ndetse no ku isi yose muri rusange akaba ari nayo mpamvu hari ikigomba guhinduka mu iterambere ry'umukino w'amaguru mu Rwanda ndetse no muri Afurika.
Ni umuhango witabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo umuyobozi w'impuzamashirahamwe ry'umukino w'amaguru ku mugabane w'Afurika (CAF) Patrice Motsepe nawe wavuze ijambo rifungura iyo sitade, aho yavuze ko ashimira mugenzi we w'u Rwanda wagize ubushake bwo kubaka sitade y'icyitegererezo nk'iyo.
Ati"Byumwihariko ndashimira Perezida Paul Kagame wagize ubushake ndetse n'uruhare mu kubakwa kw'iyi stade y'icyitegererezo ku mugabane wa Afurika, n'amahirwe adasanzwe ku rubyiriko rw'Afurika."
Mu bandi bitabiriye uyu muhango barimo Perezida w'impuzamashirahamwe y'umukino w'amaguru ku isi (FIFA) Gianni Infantino.
Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa CAF Patrice Motsepe nibo batangije umukino wa mbere ufungura iyi sitade wahuje APR FC na Police FC.
Sitade Amahoro ivuguruye yuzuye itwaye asaga miliyoni 165 z'amadorari y'Amerika.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show