English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Paul Kagame yavuze ko ntarwitwazo ruzongera kubaho mu guteza imbere siporo

Kuri uyu wa mbere tariki ya 01 Nyakanga 2024, mu muhango wo gufungura ku mugaragaro Sitade mpuzamahanga ivuguruye "Amahoro Stadium", Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimangiye ko nta rwitwazo rugomba kubaho rwatuma siporo adatezwa imbere.

Perezida Pual Kagame ubwo yafungura Sitade Amahoro ku mugararo yavuze ko iyo Sitade ari muri zimwe mu zikomeye cyane ku mugabane wa Afurika ndetse no ku isi yose muri rusange akaba ari nayo mpamvu hari ikigomba guhinduka mu iterambere ry'umukino w'amaguru mu Rwanda ndetse no muri Afurika.

Ni umuhango witabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo umuyobozi w'impuzamashirahamwe ry'umukino w'amaguru ku mugabane w'Afurika (CAF) Patrice Motsepe nawe wavuze ijambo rifungura iyo sitade, aho yavuze ko ashimira mugenzi we w'u Rwanda wagize ubushake bwo kubaka sitade y'icyitegererezo nk'iyo.

Ati"Byumwihariko ndashimira Perezida Paul Kagame wagize ubushake ndetse n'uruhare mu kubakwa kw'iyi stade y'icyitegererezo ku mugabane wa Afurika, n'amahirwe adasanzwe ku rubyiriko rw'Afurika."

Mu bandi bitabiriye uyu muhango barimo Perezida w'impuzamashirahamwe y'umukino w'amaguru ku isi  (FIFA) Gianni Infantino.

Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa CAF  Patrice Motsepe nibo batangije umukino wa mbere ufungura iyi sitade wahuje APR FC na Police FC.

Sitade Amahoro ivuguruye yuzuye itwaye asaga miliyoni 165 z'amadorari y'Amerika.



Izindi nkuru wasoma

Meteo Rwanda yasobanuye iby'imvura igiye kugwa mu mezi atatu ari imbere

Perezida Kagame yashyizeho Abajyanama batandatu b'umujyi wa Kigali

Umukobwa wavugishije benshi ubwo yakorwagaho na The Ben yavuze uko byagenze

Perezida Kagame yibukije abayobozi bashya gukorana kugirango buzuze neza inshingano

Niba ushaka kumva ko aremereye agomba kubanza wuzuza ishingano-Perezida Kagame



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-07-01 18:35:02 CAT
Yasuwe: 101


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Paul-Kagame-yavuze-ko-ntarwitwazo-ruzongera-kubaho-mu-guteza-imbere-siporo.php