Perezida Duma Boko yarahiriye kuyobora igihugu cya Botswana.
Perezida mushya w’igihugu cya Botswana yarahiriye imirimo mishya ye kuri uyu wa gatanu tariki 8 Ugushyingo 2024, nyuma y’iminsi 10 yegukanye intsinzi agahigika ishyaka rimaze imyaka 60 ku butegetsi.
Muri ibi birori byabereye muri sitade ya Gaborone, Perezida Boko muri Kositimu y’ubururu bwerurutse, ishati year na karuvati y’umukara, yarahiriye imbere y’imbaga yari yitabiriye, maze abizeza kuzuzuza inshingano ahawe ndetse abizeza kutazabatenguha no kubabera indahemuka.
Ni umuhango witabiriwe n’abakuru b’ibihugu birimo Zimbabwe, Zambiya na Namibiya.
Hari hari kandi n’abandi baperezida bakiriho bayoboye Botswana ndetse n’abahagarariye abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu bihugu bimwe bya Afurika bagaragaje kwishimira iyi ntambwe ya Demukarasi igihugu cya Botswana cyateye.
Bimwe mu bikomeye bitegereje Perezida Boko, harimo ubukungu bw’igihugu cye no kumenya ahazaza ha Diyama nk’imwe mu mitungo Kamere igihugu cyubakiyeho.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show