English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Perezida Kagame na Madamu we mu banyacyubahiro bagiye gufungura imikino Olempike

Perezida Paul Kagame na Madamu we Jeannette Kagame bageze i Paris mu Bufaransa aho bitabiriye ibirori byo gufungura ku mugaragaro imikino Olempike igiye kubera i Paris guhera kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Nyakanga 2024.

Perezida Kagame yahahuriye n'abandi bayobozi b'abanyacubahiro  barimo abahagarariye ibihugu byabo na za Guverinoma,abayobozi b'imiryango itandukanye mu bice byose by'isi.

Biteganijwe ko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Nyakanga, Perezida Kagame na Madamu we bakirwa na Perezida w'u Bufaransa mbere yuko berekeza mu birori byo gutangiza imikino Olempike ku mugaragaro.

Imikino Olempike ya Paris iteganyijwe kuva tariki ya 26 Nyakanga kugeza ku ya 11 Kanama 2024, iyi mikino ibaye ku nshuro ya 33 ikaba yaratangiye gukinwa mu 1896.



Izindi nkuru wasoma

DRC: Perezida Tshisekedi kera kabaye avuze ikihishe inyuma y’imfungwa zapfiriye muri Makala.

Abahanzi nka Riderman,Platin P, Bull Dog n'abandi benshi bagiye gutaramira ku Kivu

Riderman,BullDog,Platini na Danny Nanone bagiye gutaramira muri KIVU BEACH FESTIVAL RUBAVU NZIZA

Iburengerazuba:Abafite ibyabo byangijwe n'ibikowa bya WASAC bagiye guhabwa ingurane

Perezida yatahanye akanyamuneza ubwo u Rwanda rwatsindaga Argentine



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-07-26 10:05:27 CAT
Yasuwe: 80


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Perezida-Kagame-na-Madamu-we-mu-banyacyubahiro-bagiye-gufungura-imikino-Olempike.php