English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Perezida Kagame na mugenzi we wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu bagiranye ikiganiro

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, UAE, Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan yahamagaye Perezida Paul Kagame kuri telefone amushimira ku ntsinzi yo kongera kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere aherutse kwegukana.

Ni intsinzi Perezida Kagame yegukanye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku wa 14-15 Nyakanga 2024, atsindira ku majwi 99,18%, atsinze Dr. Frank Habineza Green Party wagize 0.50% na Mpayimana Philippe wagize amajwi 0.32%.

Nyuma y’intsinzi mu matora, kuri iyi nshuro Perezida Sheikh Mohamed yifurije Perezida Kagame indi ntsinzi mu kugeza u Rwanda ku iterambere na cyane ko ari igihugu cyagaragaje imbaragaza nyinshi mu kuvana abaturage mu bukene byuzuye mu myaka 30 ishize.

Mu kiganiro na Perezida Kagame, Sheikh Mohamed yagaragaje ko igihugu cye kitazahwema gufatanya n’u Rwanda mu kuzamura umubano w’ibihugu byombi, no gufatanya mu mishinga y’iterambere mu nzego zitandukanye ku nyungu za buri ruhande.

Perezida Kagame na we yashimiye mugenzi we wa UAE wamwifurije ishya n’ihirwe mu myaka itanu iri imbere y’ubuyobozi, agaragaza ko anejejwe n’uko iki gihugu cyo ku Mugabane wa Aziya gihora kizirikana u Rwanda n’abarutuye.

Umubano w’u Rwanda na UAE ushingiye ku nzego nyinshi nk’uburezi, Ikoranabuhanga, ubucuruzi, ubuhinzi n’ibindi.

Nko muri Werurwe 2024, Minisiteri y’Ubukungu muri UAE yagaragaje ko ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bwakomeje gutumbagira, aho nka 2023 yasize bugeze kuri miliyari 1,1$ (arenga miliyari 1.413 Frw).

Ni ubucuruzi u Rwanda rufitemo uruhare runini cyane, ku bijyanye n’ibyo rwohereza muri iki gihugu cyo ku Mugabane wa Aziya, birangajwe imbere n’imboga n’imbuto.

Buri cyumweru u Rwanda rwohereza byibuze toni zirenga 60 z’imboga n’imbuto muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

 



Izindi nkuru wasoma

DRC: Perezida Tshisekedi kera kabaye avuze ikihishe inyuma y’imfungwa zapfiriye muri Makala.

Perezida yatahanye akanyamuneza ubwo u Rwanda rwatsindaga Argentine

Uganda:Umuhanzi Eddy Kenzo yagizwe umujyanama wa Perezida Museveni

Nigera:Perezida Bola Tinubu yaguriwe indege nshya Abaturage bibarya ahantu

Perezida Kagame yashyizeho Abajyanama batandatu b'umujyi wa Kigali



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-07-28 16:14:24 CAT
Yasuwe: 61


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Perezida-Kagame-na-mugenzi-we-wa-Leta-Zunze-Ubumwe-zAbarabu-bagiranye-ikiganiro.php