English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Perezida Kagame yafashe mu mugongo Abanya-Ethiopia bibasiwe n'inkangu igahitana benshi

Perezida Kagame yafashe mu mugongo Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia n'abaturage b'icyo Gihugu, bibasiwe n’inkangu yabaye mu Karere ka Gofa muri Ethiopia, itewe n'imvura idasanzwe yaguye muri aka gace.

Inkangu zibasiye iki gihugu zatewe n’imvura nyinshi irimo iyaguye mu gace ka Gofa ku wa Mbere tariki 22 Nyakanga 2024.

Abantu bagerageje gutanga ubutabazi nabo bagwiriwe n’inkangu, benshi bahasiga ubuzima.

Abayobozi batandukanye hirya no hino ku Isi barimo Perezida Kagame, bakomeje koherereza Ethiopia, ubutumwa bwo kwihanganisha abaturage bayo.

Mu butumwa Umukuru w’Igihugu yanyujije ku rukuta rwe rwa X, yagize ati “Nihanganishije Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed Ali hamwe n’abagizweho ingaruka n’inkangu zaguyemo amagana y’abantu mu Majyepfo ya Ethiopia.”

Yakomeje agira ati “U Rwanda rwifatanyije n’abaturage ba Ethiopia muri ibi bihe bitoroshye.”

Kuwa  Kabiri, habarurwaga abantu 229 bamaze gupfa barimo abagabo 148 n’abagore 81 bagwiriwe n’inkangu mu gace ka Kencho-Shacha muri Gofa.

Hagati ya Gicurasi na Mata uyu mwaka, iki gihugu cyibasiwe n’imvura ku buryo habarwa abantu barenga ibihumbi 19 bavuye mu byabo n’ibikorwa remezo byinshi byangiritse.



Izindi nkuru wasoma

DRC: Perezida Tshisekedi kera kabaye avuze ikihishe inyuma y’imfungwa zapfiriye muri Makala.

Abahanzi nka Riderman,Platin P, Bull Dog n'abandi benshi bagiye gutaramira ku Kivu

Perezida yatahanye akanyamuneza ubwo u Rwanda rwatsindaga Argentine

Uganda:Umuhanzi Eddy Kenzo yagizwe umujyanama wa Perezida Museveni

Nigera:Perezida Bola Tinubu yaguriwe indege nshya Abaturage bibarya ahantu



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-07-25 08:59:42 CAT
Yasuwe: 83


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Perezida-Kagame-yafashe-mu-mugongo-AbanyaEthiopia-bibasiwe-ninkangu-igahitana-benshi.php