English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Perezida Kagame yavuye imuzi  ibibazo by’umutekano muke biri mu burasirazuba bwa DRC.

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kane tariki 09 Mutarama 2025 mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, aho yagarutse ku muzi w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Perezida Paul Kagame yavuze ko umutwe wa M23 wubuye imirwano uturutse muri Uganda atari mu Rwanda, anagaruka ku muzi w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC, n’uburyo ubutegetsi bwa Congo n’ababushyigikiye bawirengagiza nkana, kandi ari ikibazo gishobora gukemurwa ariko hakabura ubushake bifite ikibiri inyuma.

Yavuze ko iki kibazo atari icy’Uburasirazuba bw’iki Gihugu gusa cyangwa cyo gusa, ahubwo ko ari cy’akarere giherereyemo kose, icy’umugabane wa Afurika wose, ndetse n’icy’Isi.

Ati “Ariko umuzwi wacyo, ukomoka mu Bihugu binyuranye ku Isi, harimo n’Ibihugu by’ibihangange nk’uko tubizi, mu by’ukuri iki kibazo gifite imizi mu mateka ya kiriya Gihugu, amateka y’akarere kacu, amateka y’Umugabane wacu byumwihariko mu mizo ya mbere y’ubukoloni.”

Yagarutse ku mutwe wa M23, avuga ko ari Abanyekongo kandi bizwi, ndetse n’ubuyobozi bwawo bugira abayobozi b’Abanyekongo kuva cyera, kandi ko bafite impamvu barwanira yumvikana, yari ikwiye kujya itekerezwaho mbere ya byose.

Ati “Kubera iki barwana, kubera iki dufite impunzi zirenga ibihumbi 100 hano mu Rwanda zavuye muri kariya gace?, ni ukubera ko u Rwanda rukunda impunzi, rwabahamagaye ngo baze mu Rwanda?…”

Ku byo kuvogera ubusugire bwa DRC byakunze kuzamurwa, Perezida Kagame yavuze ko bitumvikana uburyo byitwa kuvogera Igihugu kandi ari Abanyekongo baba bari mu Gihugu cyabo.

Ati “Ku ruhande rumwe ni Abanyekongo, ku rundi ni Abanyamahanga […] ndakeka ko abatangaza amatangazo bakeneye kugira ikindi bamenya, ndabibutsa ko iyi mirwano iri kubera mu burasirazuba bwa Congo, byaba bivuze ko abantu batazi aho byakomotse, uyu mutwe urwana muri Congo, imirwano yatangiye mu myaka myinshi ishize, ntabwo abarwana bavuye mu Rwanda kuva igihe batangiriye n’igihe batangiriye kurwana.”

Icyakora yagarutse ku mateka yabo ko bahoze ku butaka bw’u Rwanda, mbere yuko habaho gukata imipaka, ariko ko bisanze ku butaka bwa Congo muri ibyo bihe. Ati “Congo yasanze ari abayo ibasanze aho bari.”

Perezida Kagame yagaragaje ibyo Kongo yirengagiza gukora ngo ibone amahoro.

Ati, "M23 ni abakongomani ikibazo gikwiye kuba kibazwa ni impamvu barwana. Kubera iki se dufite impunzi z’Abanyekongo hano mu Rwanda ni uko se twifuza kwakira impunzi gusa, none se ni iki gituma M23 irwana, ni ukubera ko yifuza intambara?."

Yongeraho ati, "Kuki Abanyekongo bakwiye kugira indangamuntu ebyiri iya Kongo n’u Rwanda noneho bikitwa ko u Rwanda rubangamiye umudendezo wa DRC, reka mbabwize ukuri kose rero, iriya mirwano ibera muri DRC ifite inkomoko he yatangiye ryari, bariya barwana bose muri DRC ntibakomoka mu Rwanda hafi ya bose, Kongo niyo yababasanze aho bari".

Asobanura ko kuba Kongo yarabayeho isanga hari imitwe irwanya ubutegetsi, none ubu bakaba bavuga ko iyo mirwano iterwa n’u Rwanda, ari ipfunwe kuri MONUSCO yananiwe gukora inshingano zayo.

Agira ati, "Mu myaka ya 2012-2013, hari abarwanyi bavuye muri Kongo, ni nabo basubiyeyo kuko rwose bahunze bambuwe n’intwaro, zisubizwa DRC, abahungiye hano mu Rwanda bajyaga banohererezwa intumwa za DRC bakaganira, bamwe muri bo baracyari no mu nkambi hano, abahungiye Uganda nibo baremye amatsinda basubira kurwana iwabo, byitirirwa gute u Rwanda, ntaho duhuriye rwose".

Ingingo ebyiri bashingiraho ngo ni uko abarwanyi ba M23 bavuga Ikinyarwanda, icyo kikitwa icyaha cy’uko bavuga Ikinyarwanda bigatuma hashize imyaka isaga 20 u Rwanda rucumbikiye bene wabo.

Indi ngingo ishingiye ku kibazo cya FDLR igizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, ubu bashyigikiwe n’amahanga na DRC nka kimwe mu bihembo ahari bahawe ngo babashe guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ibyo ngo kandi biba FDRL bahagarikiwe na MONUSCO, dore ko ari nayo yakomeje gukora za Raporo zishinja n’u Rwanda guhungabanya umutekano wa DRC.

Agira ati, "Njyewe njya nibaza icyo MONUSCO yakoze mu myaka 30 ishize kuri FDLR ngo ireke gutera u Rwanda, n’ubushobozi bwayo ahubwo ugasanga yikoma u Rwanda, abantu baragira ngo dukore iki".

Perezida Kagame avuga ko ajya yibaza niba u Rwanda ruramutse rwimukiye ahandi byakemura ikibazo cya DRC, nyamara abantu bakwiye kuba bashingira ku gukemura ibibazo mu mizi yabyo, dore ko n’abakoroni basize bagabanyije imipaka bagizwe na bandi birirwa bavuga ko u Rwanda ari ikibazo kuri DRC, ibyo bikanashimangirwa n’abiyita impuguke za UN zituruka n’ubundi muri ibyo bihugu.

Agira ati, "Amatsinda y’impuguke zikomoka muri ibyo bihugu, nako izo ngirwampuguke zishyira muri raporo zazo ni amakuru bakura mu bayobozi ba DRC, barangiza bakandika ko ubwicanyi bukorerwa abakongomani bwakoze na M23, ko M23 yangiza amategeko mpuzamahanga, ngo u Rwanda rufasha abo barwanyi kwiba amabuye y’agaciro, none se nk’abo twabakorera iki usibye kubima amatwi, ntekereza ko bakwiye kuba bibaza aho bari bari kuva mu myaka 30 ishize, nyamara iki ni ikibazo cyakabaye cyarakwmutse kuva kare, ariko si ikibazo cyakemurwa mu mikino no guhimba ibinyoma".

Yongeye gusubiriramo abirirwa basaba u Rwanda gukura abasirikare barwo muri DRC, bakwiye kwibaza impamvu rwakoherezayo izo ngabo, bakanatanga igisubizo gishingiye kuri icyo cyifuzo, n’ibimenyetso bigaragaza, niba koko bazibonayo bazi n’icyo zimarayo.

Agira ati, "Reka twemere ko ingabo z’u Rwanda ziriyo, bakabaye bibaza impamvu ziriyo, reka tuvuge ko bavuga ko twibayo amabuye y’agaciro, reka nabyo tubyemere, icyo bakabaye bagishakira igisubizo. Ese RDF iri muri Kongo kubera impunzi z’Abanyekongo ducumbikiye, kuki batibaza ikibazo cya FDLR, kandi hari ingero z’ibitero batugabyeho, birimo ibya Musanze, Kinigi, Rubavu, baturasaho amabombe, niba twibayo amabuye kikaba ikibazo, kuki batibaza ikibazo nk’icyo cy’abadutera abombe"? 

Avuga ko bibabaje kuba ikibazo cya DRC kinyurwa ku ruhande, nyamara kukireka kikaba ikigugu nta nyungu abashinzwe kugikemura bagikoraho, mu gihe mu nama zose u Rwanda rwitabiriye ngo gikemuke, byarangiye bihera mu kwifotoza gusa, nyamara bakibagirwa ko n’ayo mafoto abagaragaza mu biganiro bitandukanye bidatanga ibisubizo.

M23 ntiyubuye imirwano iturutse mu Rwanda

Perezida Paul Kagame yavuze ko ubwo umutwe wa M23 wuburaga imirwano, utaturutse mu Rwanda, ku buryo rwari rukwiye kwegekwaho ibibazo.

Ati “Aba bayobozi ba M23 baturutse muri Uganda aho bari ink’impunzi, aho bari bategereje ko ibibazo byabo byakemurwa kuva muri za 2012 na 2013.”

Perezida Kagame yavuze ko igice cy’abarwanyi ba M23 bahungiye mu Rwanda, bambuwe intwaro bakajyanwa mu nkambi, ariko ko abari mu Rwanda atari bo bubuye imirwano iri kuba ubu.

Ati “Ndetse abenshi muri bo bari hano, ubwo imirwano yuburwaga, yatangijwe n’itsinda ry’abari muri Uganda, none ni gute biba ikibazo cy’u Rwanda?”

Perezida Kagame yavuze ko ubutegetsi bwa Congo bwananiwe gukemura ikibazo cy’abaturage bacyo bakomeje guhohoterwa ahubwo bugashyigikira ibikorwa bibabangamira, ku buryo butanashobora gukemura iki kibazo kiriho ubu.

Ati “Niba Congo idashobora gufata mu nshingano abaturage bayo, ni gute Congo yashobora gukemura iki kibazo?”

Yavuze ko hakwiye gushakwa umuti w’umuzi w’ikibazo aho guhora bashinja u Rwanda ibinyoma. Ati “Ese u Rwanda ruramutse rukuwe aho ruri rukimurwa, ese bakemura ikibazo cya Congo cyangwa cy’akarere?”

Kumenya ikibazo gihari ntibisaba impuguke

Umuryango mpuzamahanga nk’uw’Abibumbye yakunze kujya yohereza impuguke gucukumbura umuzi w’ibi bibazo, zanagiye zisohora raporo zirimo ibinyoma zishinja u Rwanda.

Perezida Kagame yavuze ko izi mpuguke zitazanwa no gutanga umusanzu wo gushaka umuti w’ibibazo, ahubwo ko ziba zije kugoreka ukuri kw’ibibera muri kiriya Gihugu cya DRC, ndetse ko zibona ibikorwa bibi bikorwa n’ubutegetsi bwa Congo, aho abasirikare n’abapolisi bica abantu mu maso yabo, ariko zikabyirengagiza.

Yavuze ko kumenya ibibazo biri mu burasirazuba bwa Congo bidasaba kuba umuntu ari impuguke, ahubwo ko bisaba kuba ufite ubushake bwo kubikemura. 

Ati “Cyagombye kuba cyarakemutse mu myaka yashize, ariko ntabwo wagikemuza gukora ubeshya, ntabwo wagikemuza guhora ushinja ibinyoma abandi.”

Yavuze kandi ko ikibazo cy’umutwe wa FDLR, na cyo cyakagombye kuba cyarakemutse iyo haza kuba ubushake, kandi ko ntako u Rwanda rutagize ngo rufatanye n’ubutegetsi bwa Congo yaba ku butegetsi buriho ubu ndetse n’uburiho kugira ngo gikemuke, ariko ko bwinangiye. Yavuze ko we ubwe yabimenyesheje ubutegetsi buriho ubu mu mwaka wa 2019, uko cyakemurwa ariko bukinangira.

Ati “Twanababwiye ko twifitiye ubushobozi bwo kubafasha gukemura iki kibazo, ariko barabyanze.”

Nyamara ikibabaje ni uko bwemeye gukorana n’ibindi Bihugu by’ibituranyi nka Uganda n’u Burundi mu gukemura ikibazo cy’imitwe iri muri iki Gihugu irwanya ibyo Bihugu.

Yavuze ko ibiganiro byakunze kubaho hagati y’u Rwanda na DRC, byagiye biburamo ukuri, ahubwo hakaba uruhande rubyitabira, ari nko kujya kwifotoza, no gusinya amasezerano atazashyirwa mu bikorwa.

Yatanze urugero rw’ibiganiro yigeze kugirana na Tshisekedi i New York ubwo bari bitabiriye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, aho bahujwe na Perezida Emmanuel Macron, Tshisekedi akagira ibyo yizeza Umukuru w’u Rwanda, ariko ibyo yakoze bihabanye na byo.

Perezida Kagame yavuze ko icyo gihe Tshisekedi yamusabye kumwingingira M23 ikava mu Mujyi wa Bunagana yari imaze igihe ifashe, ubundi agakurikirana iyubahirizwa ry’ibyo abarwanyi b’uyu mutwe basabaga.

Ati “Naramubwiye nti ‘ndagutangira ubutmwa, ariko se bazajya he? Icya kabiri ariko se uzakurikirana ute ko ikibazo cyakemutse?’ Naraje ndabibabwira, ndetse barabyemera, ariko mu gihe bariho bitegura kuhava, bahise bagabwaho ibitero bikomeye.”

Perezida Kagame yavuze kandi ko uyu mukino w’amacenga w’ubutegetsi bwa Congo, wakomeje gutyo, bugakomeza kwiyerurutsa ko bwera nyamara ari bwo nyirabayazana y’ibibazo byose bihoraho.

Nyuma y’ibyo ariko, u Rwanda ruzemera gucunagurizwa ku kwirindira umutekano, ndetse ko rutabifiteho ikibazo kuko kurinda umutekano warwo utagira ikindi byaguranwa.



Izindi nkuru wasoma

Ubutumwa bwa Perezida Kagame bwihanganisha mugenzi we Recep Tayyip Erdoğan.

Uburenganzira ku burezi bugeze mu kaga: Abana bari kwirukanywa umusubirizo i Rwamagana.

Ese ni nde ukwiye kwitwa icyihebe mu Burasirazuba bwa Congo? M23 cyangwa FARDC yivanze na FDLR?

Gahunda yo kwirukana abimukira muri Amerika biri mu biraje ishinga Perezida Donald Trump.

Imirwano irakataje mu nkengero za Goma: Abaturage bahangayikishijwe n’umutekano muke bafite.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-10 09:18:44 CAT
Yasuwe: 47


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Perezida-Kagame-yavuye-imuzi--ibibazo-byumutekano-muke-biri-mu-burasirazuba-bwa-DRC.php