Abataka bashya ba APR FC Hakim Kiwanuka na Denis Omedi barebye umukino wabahuje na Marine FC.
Abakinnyi babiri bo muri Uganda, Hakim Kiwanuka na Denis Omedi, baheruka kugurwa na APR FC, barebye umukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona y’u Rwanda, iyi kipe yatsinzemo Marine FC ibitego 2-1.
Aba basore babiri bashya APR FC iheruka kongera mu ikipe yayo, bagiye mu Karere ka Rubavu kureba uyu ukino wa Marine FC yari yakiriyemo APR FC.
Aba basore baje nyuma yo kubanza gusinya amasezerano y’imyaka ibiri kuri buri umwe, bafasha iyi kipe kugera ku ntego yiyemeje.
Kiwanuka Hakim ukina asatira anyuze ku ruhande, yakiniraga ikipe ya Villa SC iwabo muri Uganda aho imikino ibanza ya shampiyona yasojwe ku wa 7 Mutarama 2025, yayisoje ikipe ye itsinzwe na Kitara FC yakinwagamo na Denis Omedi igitego 1-0.
Kiwanuka wakinnye imikino 15 yose ibanza yatsinzemo ibitego bitandatu, mu gihe Denis Omedi we yakinnyemo 11 atigeze atsindamo igitego na kimwe ariko muri shampiyona ya 2023-2024, akaba yari uwa kabiri mu batsinze byinshi afite 15.
Aba bakinnyi bombi basanzwe bahamagarwaga mu ikipe y’igihugu ya Uganda, dore ko kuri uyu wa Gatatu banasohotse ku rutonde iki gihugu cyashyize hanze ry’abakinnyi bagiye kwitegura igikombe cya Afurika, ku bakinnyi bakina imbere mu gihugu, CHAN 2024, kizanakira gifatanyine na Kenya na Tanzania, irushanwa bisa nk’aho batazakina kuko bamaze gusohoka iwabo.
APR FC yakiniraga umukino w’ikirarane cy’umunsi wa 14 wa shampiyona wayihuzaga na Marine FC, aho yanahakuye amanota atatu ku ntsinze y'ibitego 2-1 byatsinzwe na Kwitonda Alain Bacca ku munota wa 59 ndetse n’icya Ruboneka Jean Bosco, ku munota wa gatanu w’inyongera ku minota 90 isanzwe y’umukino.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show