English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Perezida Paul Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimye Abanyarwanda bongeye kumugirira icyizere cyo kubayobora, ashimangira ko imibare y'ibyavuye mu matora n'ubwitabire bwagaragaye mu bikorwa byo kwiyamamaza kwe byerekanye ko bashaka kugira amahitamo mazima y'ahazaza habo.

Ati “Ndagira ngo mbere na mbere nshimire Abanyarwanda mwese kuba mwongeye kungirira icyizere. Nishimiye kongera kubabera umuyobozi ari we perezida muri iyi manda nshya dutangiye.”

Yagaragaje ko ibihe byo kwiyamamaza n’amatora byabereye Abanyarwanda bose nk’ibihe by’ibyishimo ndetse bigaragaza ko “twanyuzwe”.

Ati “Miliyoni z’Abanyarwanda bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza, kandi hafi ya bose baratoye. Ntabwo ari imibare gusa, ahubwo birenze ibyo twiboneye n’amaso n’ibyo twanyuyemo muri icyo gihe. Ukuri kurivugira: Abanyarwanda twagaragaje ubumwe n’intego duhuriyeho yo kwigenera ahazaza hacu. Iki ni cyo tumaze iyi myaka yose ishize duharanira.’’

Perezida Kagame yatorewe kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere mu matora yabaye ku wa 14-16 Nyakanga 2024. Yatowe ku majwi 99,18%, atsinda abo bari bahanganye barimo Dr Frank Habineza uyobora Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, wagize 0, 50% na Mpayimana Philippe wiyamamaje nk’umukandida wigenga, wabonye amajwi 0, 32%.



Izindi nkuru wasoma

DRC: Perezida Tshisekedi kera kabaye avuze ikihishe inyuma y’imfungwa zapfiriye muri Makala.

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Rwatubye Abdule yabonye indi kipe.

Abaturage bo mu cyaro cya Liria bahawe serivise z'ubuvuzi n'ingabo z'u Rwanda

Meteo Rwanda yasobanuye iby'imvura igiye kugwa mu mezi atatu ari imbere

Umuyobozi wa UNMISS yashimye byimazeyo umuhate w'ingabo z'u Rwanda



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-08-11 18:23:39 CAT
Yasuwe: 52


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Perezida-Paul-Kagame-yarahiriye-kuyobora-u-Rwanda.php