English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Perezida Tshisekedi yemeye ibiganiro na M23: Impinduka mu mvugo ye?

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko izitabira ibiganiro bitaziguye n’umutwe wa M23, mu rwego rwo gushakira umuti ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bw’igihugu. Ibi biganiro biteganyijwe ku wa Kabiri, tariki 18 Werurwe 2025, bikazabera muri Angola, igihugu gisanzwe cyariyemeje kuba umuhuza muri iki kibazo.

Tina Salama, umuvugizi wa Perezida Félix Tshisekedi, yemeje kuri iki Cyumweru, tariki 16 Werurwe 2025, ko Leta ya RDC izitabira ibi biganiro.

Yagize ati: "Kugeza ubu, ntabwo twavuga abagize itsinda rizahagararira guverinoma muri ibi biganiro."

Ku ruhande rwa M23, uyu mutwe nawo mu mpera z’iki cyumweru wemeje ko wakiriye ubutumire bwatanzwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Ambasaderi Tete Antonio. M23 yari yasabye ko Perezida Tshisekedi yemeza ku mugaragaro ko afite ubushake bwo kuganira, cyane ko mbere atari ashyigikiye ibiganiro n’uyu mutwe yita uw’iterabwoba.

Perezida Tshisekedi yakomeje gushinja u Rwanda gushyigikira M23, ibyo u Rwanda rwamaganye inshuro nyinshi. Uru rugendo rushya rw’ibiganiro rushobora kugena icyerekezo gishya cy'uburyo ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa RDC kizakemurwa.



Izindi nkuru wasoma

Perezida Kagame yakiriye Dr. Akinwumi wayoboye Banki Nyafurika Itsura Amajyambere

Duroc ya 400kg yazanye impinduka mu bworozi bw’ingurube biciye mu ikoranabuhanga rishya

Perezida Kagame yahuye n’uwahoze ayobora Nigeria

Uko Perezida Ndayishimiye akomeje kugambanira u Rwanda aha indaro abashaka kurusenya

AFC/M23: Intwaro y’Ibanga y’Abanyapolitiki Bashaje Bashaka Guhirika Ubutegetsi bwa Tshisekedi



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-17 09:41:57 CAT
Yasuwe: 151


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Perezida-Tshisekedi-yemeye-ibiganiro-na-M23-Impinduka-mu-mvugo-ye.php