Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy yanze "amakinamico" ya Putin
Mu gihe u Burusiya bwari busabye agahenge k’iminsi itatu kugira ngo bwizihize Intsinzi ya Jenoside yo mu Ntambara ya Kabiri y’Isi, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yanze icyo cyifuzo, avuga ko ari "amakinamico" adafite aho ahuriye n'ugushaka amahoro nyayo.
Ku wa Gatandatu, Zelenskyy yatangaje ko icyifuzo cya Perezida Vladimir Putin cyo guhagarika imirwano guhera tariki ya 7 kugeza kuya 9 Gicurasi kigamije kugaragaza isura nziza ku ruhando mpuzamahanga, aho kuba igikorwa gifite intego yo gukemura intambara.
“Guhagarika imirwano nta mananiza ni urugero rwatanzwe n’Abanyamerika. Dukurikiza urwo rugero,” Zelenskyy yabwiye abanyamakuru. “Reka tugerageze iminsi 30. Kuki? Kubera ko bidashoboka kumvikana mu minsi itatu, itanu cyangwa irindwi.”
Zelenskyy yanongeyeho ko Ukraine itakwizeza umutekano w’abanyamahanga batumiwe mu birori i Moscou, bijyanye no kwizihiza intsinzi y’intambara ya kabiri y’isi, biteganyijwe muri icyo gihe.
Iki cyemezo gikomeje kugaragaza uko Ukraine itakibona u Burusiya nk’umufatanyabikorwa ushobora kuganirwaho, ahubwo nk’ushaka gucengera isura mpuzamahanga y’amahoro atari yo.
Nsengimana Donatien| Ijambo.net
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show