English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Perezida w’inzibacyuho wa Sudani Abdel Fattah al-Burhan yarusimbutse 

Igisirikare cya Sudani cyatangaje ko Perezida w’inzibacyuho w’iki gihugu, Général Abdel Fattah al-Burhan, yarokotse igitero cy’indege zitagira abapilote (drones) yagabweho ubwo yari mu karere ka Gebeit kari mu Burasirazuba bw’igihugu.

Umuvugizi w’iki gisirikare, Lt. Col. Hassan Ibrahim, yasobanuye ko iki gitero cyagabwe kuri uyu wa 31 Nyakanga 2024 ubwo Gen. Burhan yari yagiye kuyobora umuhango wo kurangiza amahugurwa ya gisirikare yaberaga muri aka karere.

Lt. Col. Ibrahim yasobanuye ko batanu bapfiriye muri iki gitero barimo abasirikare bahabwaga aya mahugurwa ndetse na ofisiye umwe wari usanzwe mu ngabo za Sudani

Uyu musirikare yasobanuye ko Gen. Burhan atigeze akomerekera muri iki gitero kandi ko yahavuye yerekeza mu Mujyi wa Port Sudan uri muri Leta ya Red Sea.

Ntabwo uwagabye iki gitero arigaragaza gusa hakekwa umutwe witwaje intwaro wa RSF (Rapid Support Forces) uyoborwa na Gen Mohammed Hamdan Dagalo uzwi nka Hemedti.

Ingabo za Sudani zimaze igihe kinini zishinja umutwe witwaje intwaro wa RSF kugaba ibitero ku bikorwa remezo bitandukanye by’igihugu, zifashishije drones yakuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).

Iki kirego Ambasaderi wa Sudani muri Loni, Al Harith Idriss al Harith Mohamed, yakigejeje mu kanama k’uyu muryango gashinzwe umutekano muri Kamena 2024, ashinja iki gihugu kwenyegeza intambara.

Ambasaderi Al Harith yagize ati “Ubushotoranyi bwa gisirikare bwatangijwe n’umutwe wa RSF bushyigikiwe n’Aba-Emirati, buri kwibasira bigambiriwe ibiturage n’imijyi.”

Ibi birego byatangiye nyuma y’intambara ihanganishije impande zombi yatangiye muri Mata 2023, ishingiye ku bwumvikane buke buri hagati ya Gen. Burhan na Dagalo ku miyoborere y’iki gihugu.



Izindi nkuru wasoma

DRC: Perezida Tshisekedi kera kabaye avuze ikihishe inyuma y’imfungwa zapfiriye muri Makala.

Perezida yatahanye akanyamuneza ubwo u Rwanda rwatsindaga Argentine

Uganda:Umuhanzi Eddy Kenzo yagizwe umujyanama wa Perezida Museveni

Nigera:Perezida Bola Tinubu yaguriwe indege nshya Abaturage bibarya ahantu

Perezida Kagame yashyizeho Abajyanama batandatu b'umujyi wa Kigali



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-07-31 15:51:38 CAT
Yasuwe: 94


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Perezida-winzibacyuho-wa-Sudani-Abdel-Fattah-alBurhan-yarusimbutse.php