English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

RDF yirukanye abasirikare bato n'abakuru 196

Igazeti ya Leta n° Idasanzwe yasohotse ku wa 03 Nyakanga 2024 yemeje iyirukanwa ry'abasirkare ba RDF 196.

Muri iyi gazeti hagaragaramo  amazina y’abirukanwe ndetse na numéro za gisirikare (Numéro matricule) zabarangaga.

Abasirikare birukanwe bari mu byiciro bibiri,barimo icy'abirukanwe ku wa 14 Ukwakira 2016 ndetse n'abirikanwe ku wa 06 kamena nyuma yo kwemezwa n'inama y'Abaminisitiri yateranye kuri iyo tariki.

Abarukanwe barimo Segeant-Major umwe, Senior Sergeant,abafite ipeti rya Sergeant 20 ba Caporal 58 na ba Private 116.

Ingingo ya 32 y’itegeko n° 64/2024 ryo ku wa 20 Kamena 2024 rigenga Ingabo z’u Rwanda ivuga ko umusirikare ashobora kwirukanwa mu Ngabo z’u Rwanda n’urwego rubifitiye ububasha kubera ikosa rikomeye cyangwa amakosa y’imyitwarire, hakurikijwe amategeko abigenga.



Izindi nkuru wasoma

Vigoureux wamenyekanye mu kuzamura impano z’abakinnyi bakiri bato yitabye Imana.

Menya uko abagize Guverinoma batoranywa ndetse n'uburyo barahira

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yirukanye Minisitiri w'ubuzima

Abasirikare 100 ba RDF basoje amahugurwa yo kurinda abayobozi bakuru(Amafoto)

Centrafrique yungutse abandi basirikare bashya 634 batojwe na RDF



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-07-05 11:25:24 CAT
Yasuwe: 605


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/RDF-yirukanye-abasirikare-bato-nabakuru-196.php