English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yirukanye Minisitiri  w'ubuzima

Perezida wa Tanzania Madamu Samia Suluhu Hassan , kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Kanama, yakuyeho Minisitiri w'ubuzima wari umaze hafi imyaka 10 ari muri uyu mwanya, ni  mu mavugurura mato yabayeho muri Guverinoma.

Nkuko byatangajwe n'umunyamabanga mukuru wa Perezida Moses Kasiluka, yatangaje ko nyuma yo gukuraho Ummy Mwalimu yahise asimbuzwa Jenista Mhagama nka Minisitiri w'ubuzima mushya.

Ummy Mwalimu  wari umaze igihe ari Minisitiri w'ubuzima ntabwo yahawe indi mirimo nkuko inkuru dukesha ibiro ntaramakuru bya Turkiya , Anadolu Agency ivuga.

Muri iryo vugurura kandi, Perezida Hassan yagize umwarimu w’amategeko uzwi cyane, Palamagamba Kabudi, Minisitiri ushinzwe Itegeko Nshinga n’ibibazo by’amategeko, inshingano zari zisanzwe zifitwe na Pindi Chana. Chana na we yagizwe Minisitiri w’umutungo kamere n’ubukerarugendo, umwanya yigeze kubamo mbere.

Perezida Suluhu kandi yazamuye William Lukuvi ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta mu biro bya Minisitiri w’Intebe, ushinzwe kugenzura politiki, inteko ishinga amategeko no guhuza ibikorwa.



Izindi nkuru wasoma

DRC: Perezida Tshisekedi kera kabaye avuze ikihishe inyuma y’imfungwa zapfiriye muri Makala.

Menya byinshi kuri Minisitiri mushya w’Uburezi.

Abasoje amasomo mu Itorero indangamirwa ikiciro cya 14 bahawe impanuro na Minisitiri w'intebe

Perezida yatahanye akanyamuneza ubwo u Rwanda rwatsindaga Argentine

Uganda:Umuhanzi Eddy Kenzo yagizwe umujyanama wa Perezida Museveni



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-08-15 15:03:10 CAT
Yasuwe: 52


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Perezida-wa-Tanzania-Samia-Suluhu-Hassan-yirukanye-Minisitiri--wubuzima.php