RIB yafunze Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Uturere twa Rusizi na Kirehe.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwafunze Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Uturere twa Rusizi na Kirehe n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imirimo rusange mu Karere ka Nyamasheke.
Mbyayingabo Athanase, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rusizi, Rutikanga Joseph Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imirimo rusange mu Karere ka Nyamasheke na Nsabimana Cyprien, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kirehe, aba bayobozi bose bakurikiranyweho icyaha cyo gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Bakurikiranweho gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n'amategeko, bakaba barafashwe nyuma y’iperereza rimaze iminsi rikorwa ku mitangire y’amasoko mu turere dutandukanye.
Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB za Kicukiro, Kimihurura n’iya Ntendezi mu gihe dosiye zabo zikiri gutunganywa ngo zohererezwe Ubushinjacyaha.
Icyaha cyo gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko gihanwa n’ingingo ya 188 y’Itegeko N°62/2018 ryo ku wa 25/08/2018 rigenga amasoko ya Leta.
Urukiko ruramutse rubahamije iki, bahabwa igihano cy’igifungo kuva ku myaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 2,000.000 FRW ariko atarenze miliyoni 5,000,000 FRW.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rusaba abantu bafite gutanga amasoko mu nshingano zabo, kujya bakurikiza amategeko, kuko kunyuranya nayo ari ibyaha bihanwa n’amategeko.
Ubuyobozi bwa RIB buvuga ko butazadohoka gukurikirana uwo ari we wese uzagaragarwaho ibikorwa nk’ibyo.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show